in ,

Stromae na Davido bagiye gutungura abakunzi b’umuziki

Umuhanzi w’icyamamare muri Nigeria, David Adedeji Adeleke Davido yatangiye umushinga w’indirimbo yahuriyemo na Stromae Umubiligi ukomoka mu Rwanda.

 

stromae-net-worth-horz

Davido uherutse kwinjira mu bahanzi bafashwa na Sony Music yatangiye indirimbo azaba afatanyije na Stromae, ishobora kuzaba yitwa ‘Obo’ mu njyana ya Electronic music ivanze na funk.

Uyu muhanzi yifashe amashusho ari muri studio na Stromae mu Bubiligi aho amaze iminsi mu rugendo rw’akazi. Mu kwemeza ko agiye gusohora indirimbo yahuriyemo na Stromae, Davido yabyanditse kuri Twitter ari naho benshi mu bafana be babikuye batangira kubikwirakwiza.

Yanditse agira ati “Uyu munsi muri studio na Stromae […] Impano ye yanshimishije cyane.” Davido wakunzwe mu ndirimbo “Aye” afite indi ndirimbo nshya yise ‘How Long’ yahuriyemo n’Umunyamerikakazi Tinashe.

 

Davido agiye kuba umuhanzi wa mbere mu bagezweho muri Afurika Stromae agiye gukorana na we muri iki gihe, aba bahanzi bombi barakunzwe ndetse indirimbo zose baririmbyemo ziramamara cyane.

Stromae aheruka kuza i Kigali mu Kwakira 2015 aho yamurikiye album ye ‘Racine carrée’. Igitaramo yakoreye i Kigali cyari icya 209 mu rugendo rw’ibindi bitaramo yakoreye mu bihugu bitandukanye. Iyi album yayicurujemo kopi zisaga miliyoni eshatu.

 

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Irebere uburyo Luis Suarez yatoboye umukinnyi ikirenge mu mukino waraye ubaye (amafoto na Video)

 Kutagirira icyizere umubiri we muri Bikini  byatumye Umustar nyarwanda  yisama yageze ku karubanda (amafoto)