Ikipe ya Aston Villa ikomeje kwitwara neza nyuma yo kugira umutoza mukuru, Steven Gerard imukuye muri Rangers uyu mwaka.
Ibitego bibiri bya Ezri Kinda nibyo bimaze guhesha ikipe ya Aston Villa amanota atatu imbumbe bayatse Leicester City, bituma umutoza Steven Gerard akomeza kugira intangiriro nziza kuri Villa Park.
Ikipe ya Leicester City niyo yatangiye ifungura amazamu nyuma y’iminita 15 gusa itsindiwe na rutahizamu Harvey Barnes, gusa gato cyane mbere yuko Konsa abona amahirwe yari atewe umutwe na Emi Buendia umupira ukamusanga Aho Ari akishyura iki gitego.
Abakunzi n’abafana ba Aston Villa bizera ko ikipe yabo iri kwitwara neza mbere yuko bahabwa ikiruhuko cy’igice cya mbere mu gihe ikipe yakiriye yatsindirwaga igitego na Jacob Ramsey, gusa VAR yanga icyo gitego abasifuzi ba VAR bavuga ko icyi gitego cyatsinzwe ariko havanje kubamo ikosa ku munyezamu Kasper Schmeichel.
Abasore ba Gerrard byabatwaye iminota umunani gusa kugirango bayobore umukino nyuma y’itangira ry’igice cya kabiri, kikaba Ari nacyo gitego cyanzuye uyu mukino.
Ikipe ya Leicester City yari yabanje hanze rutahizamu wayo Jamie Vardy, bakomeje kwataka ariko Aston Villa nayo ikomeza kwihagararaho.
Umutoza Steven Gerrard amaze gutoza Aston Villa imikino ine kuva yakwemezwa nk’umutoza mukuru, amaze gutsinda mo imikino itatu atsindwa umukino umwe wa Manchester City ibitego 2-1 mu mibyizi.