in

Platini abwije ukuri ukuri abamwanga ||abise abakene ku mutima.

Umuhanzi Platini P nyuma yo kuva gutarama mu itangwa ry’ibihembo bya AFRIMA muri Nigeria akarenzaho guhagararira u Rwanda mu iserukiramuco Ecofest ryaberaga muri Sierra Leone yagarutse mu Rwanda.

Mu minsi mike Platini P amaze ageze i Kigali Ni ubwa mbere yemeye kujya imbere y’itangazamakuru akava imuzingo urugendo rwose yagize.

Ku munsi wejo tariki 04 Ukuboza ubwo yari mu kiganiro kuri Yago Tv Show Platini P yahereye ku buryo yiyumva nyuma yo kuba indirimbo ye “Atansiyo “ yarahatanye n’indirimbo zikomeye ndetse n’abahanzi mpuzamahanga.

Ati”Navuga ko urugendo maze gukora mu mwaka umwe urengaho amezi makeya niyo nta muntu wakwishima njye nabyishimira “

Platini P yavuze intambara yahuye nazo mu mwaka wose urengaho amezi make avuye muri Dreamboyz.

Intambara ya mbere nahuye nayo byari kongera kubaka izina uri wenyine , kuririmba mu itsinda birakomeye nubwo abantu batabyumva , nari meze nkuri 2009 kuko nibwo twatangiye , Nanjye rero nari meze nk’umwana muto mushyashya.

Icyo kintu ubwacyo kuba narubatse irindi zina abantu bakarimenya ,bakarishyigikira ni ikintu ubwanjye nishimira kandi nkakinezererwa nubwo abandi bantu batakishimira.Ikirenze ibyo ni kubona byarahise byambuka imipaka.

Platini P yahishuye Imvune yagize akora indirimbo “Atansiyo”.

Atansiyo niyo ndirimbo yanjye yari iri guhatana n’izindi mpuzamahanga gusa nayikoze mfite ubukene bukabije.

Twagiye gufatira amashusho I Dubai gusa nta mafaranga nari mfite ahagije yo kubikora uko nabishakaga , ndabyibuka nahuriyeyo n’ingorane nyinshi gusa nahagurutse inaha nshaka gukora amashusho abiri iyitwa helena na Atansiyo.

Ndashimira Director Dric yaramfashije cyane. Hari igihe yambwiraga gushaka ikintu nkisaka , yaba ibikoresho byo gufata amashusho , yaba ibyo umukobwa yagombaga kwambara byose byarangoye nubwo na Audio yangoye gusa yarahatanye ndabyishimira.

Platini P yishimira kuba ari umwe mu bari ku ruhembe rw’iburyo mu bahagarariye igihugu cy’u Rwanda.

Ikintu cyanshimishije cyane ni ukubona ndi umwe mu bibanze bahagararira igihugu cyacu. U Rwanda ni ruto gusa rurakaze rero kubona ndi umwe mu b’imbere nahoze kera mbirota ko naba umwe mu bahanzi bafatanya n’abandi kugaragaza neza igihugu cyacu.

Byaranshimishije cyane kugeza aho narindi hose nabaga nambaye idarapo ry’igihugu cyacu ,numvaga nshaka ko u Rwanda rumenyekana.

Nari muri situdiyo, njyewe n’umuhanzi Ben Adolphe turi gufata amajwi y’indirimbo twakoranye yitwa aba-Ex , numva nimero irampamagaye bati hari umuntu watweretse indirimbo zawe turazikunda turashaka gusinyana nawe amasezerano.

Ubwo nibwo twatangiye kugirana ibiganiro byamaze igihe , gusa hagati aho inshuti zawe akenshi ntiziba zibyemera ziba zitiyumvisha uburyo Platini bazi atasinya kontara muri Nigeria.

Hari n’ahandi numvise umuntu w’inshuti yanjye avuga ati iyaba atari njye Platini P wakoze biriya nakoreye muri Nigeria gusa umuntu nkuwo uhita umenya icyiciro umushyuramo .

Umuziki w’abanyarwanda urabura kwamamazwa gusa -Platini P

Maze gutembera mu bihugu byinshi gusa bashobora kuba baturusha kuwamamaza ariko ndashimira abahanzi nyarwanda bose kabisa. Iyo bumvise umuziki w’abanyarwanda abo mbasha kugera bavuga ko umuziki wacu uri hejuru cyane.

Platini P yasobanuye impamvu yitwaje Producer Element.

Nitwaje Producer Element Kubera ko gukora indirimbo muri Nigeria birahenze cyane , nagira ngo umuhanzi wese tuzajya tuvugana bigakunda twahita dukora indirimbo.

Ikindi kandi Producer Element afite impano idasanzwe bityo rero guhura n’ibyamamare mpuzamahanga byamufunguriye imiryango.

Platini P yongeye gusubiramo ko ari kwitegura gusohora alubumu.

Yego hari indirimbo n’abandi bahanzi twahuriye muri AFRIMA gusa si ibyo gusa kuko ndi gukora kuri alubumu yanjye ya mbere izasohoka umwaka utaha.

Iyi alubumu izaba iriho indirimbo nafatanyije n’abandi bahanzi benshi kandi bakomoka muri Afurika, Producer Element ibyo ari kubikoraho ndetse n’abandi ba producer tuzagenda dukorana.

Itsinda rya Calema twarahuje cyane dore ko banyishimiye kubera imyiyereko nakoreye muri AFRIMA ndetse duhana na Nimero ubu turavugana , gusa nubwo umwanya watubanye muke ntitwakorana.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amafoto ateye ubwuzu yaranze ubukwe bwa Miss Gasana Darlene n’umukunzi we

Steven Gerrard akomeje kugaragaza ubushongore n’ubukaka kuva yagera muri Premier League