in

Stade ya Huye yavuguruwe n’akayabo k’amadorari biyongerera ububasha buhambaye.

Nyuma y’uko bigaragaye ko u Rwanda rudafite stade iri ku rwego rwo kuba yakwakira imikino mpuzamahanga, Reta y’u Rwanda yashyize ingufu zikomeye mu kuvugurura Stade ya Huye.

Bitewe n’ibintu byasabwaga kugirango stade igere ku rwego ruhagije, niho haherewe hashakishwa ukuntu hasanywa stade ya Huye kuko ariyo yaburaga ibintu bike ugereranyije n’andi mastade u Rwanda rufite.

Ubungubu aho bigeze stade ya Huye yongerewe ubushobozi kuko ubungubu izajya yakira abantu 10,000, byibura hakaba harongerewemo imyanya irenga 2600.

Kuvugurura iyi stade bikaba byaratwaye amafaranga angana na miliyoni 10 z’amadorari, dushyize mu manyarwanda akaba arenga Miliyari 10.

Ibi byatangajwe n’umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire RHA ( Rwanda Housing Authority) mu kiganiro yagiriye kuri Televiziyo Rwanda.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ifoto: Umusore yaguwe gitumo atera akabariro n’umukunzi we isoni ziramwica

Umukobwa wegukanye ikamba mu irushanwa rya Miss Rwanda yashyize igorora abafana be