Igihe.com ni kimwe mu binyamakuru bya mbere bikomeye hano mu Rwanda ndetse abantu benshi bashaka kumenya amakuru atandukanye, bifashisha iki kinyamakuru kugira ngo bamenye amakuru ko ari impamo.
Mu minsi yashize umuhanzi social mula yakoreye igitaramo mu gihugu cy’uburundi aho byari byatangajwe ko social mula yagiye mu Burundi ajyanye umutima uhagaze kuko atari yizeye umutekano we.
Gusa ariko nanone abantu bakomeje kwibaza impamvu yanyomoje ayo makuru ko bavuze ibihuha nyuma y’uko amaze kugikora ndetse anavuga ko cyagenze neza
Nubwo yikomye iki kinyamakuru, bigaragara ko nubundi atari yizeye umutekano we kuko muri comment ziri kuri post ya Social Mula, bamubwiraga ko akwiye kumvisha abanyarwanda ko mu Burundi ntaribi ryaho nkuko yabibemereye.