in

Sobanukirwa uburyo bwiza buboneye ukwiye kuryamamo,ibyiza n’ibibi byabyo.

Abantu bakunze kuryama mu buryo butandukanye (positions) gusa muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe buri buryo turyamamo ,turebe ubwiza n’ububi ukwiye kureka nubwo buri buryo bwose bugira ibyiza byabyo n’ibibi byabwo.

1.Kuryamira urubavu

Ibyiza byabwo: Birinda kubabara ibikanu n’umugongo, birinda ikirungurira, ntabwo upfa kugona, ndetse ni bwo buryo bwiza iyo utwite.

Ibibi byabwo: ubu buryo bubangamira amabere ku bagore ndetse n’uruhu rw’aho ukunda kuryamira.

Mu by’ukuri nubwo mu bwiza ari uburyo bwa kabiri, nyamara usanga ari bwo buryo bunogeye abantu bose udakuyemo n’umwe keretse abafite uburwayi bwihariye.

Iyo uryamiye urubavu bifasha urutirigongo, ndetse ku barware ikirungurira uu buryo burabafasha gusa ntiburuta kuryama ugaramye.

Gusa nanone wibukeko umusaya uba waryamiye ariwo ugira iminkanyari cyane ndetse akenshi ubyuka hishushanyijeho ibyo waryamiye.

Kuko nanone amabere aba ameze nk’ari gutendera bituma arushaho kugwa ndetse ibiyakomeza bigacika intege.

Ibyo kuzirikana: Niba utwite ni byiza kuryamira uruhande rw’ibumoso kurenza urw’iburyo

Mu gihe uryamira urubavu usabwa gukoresha umusego munini cyane ku buryo urutugu, ijosi n’umutwe biba biringaniye.

2.Kugarama

Ibyiza byabyo: bikurinda kuba warwara ibikanu, bikagabanya kuba warwara ikirungurira kandi ku bagore ntacyo bitwara ku mabere yabo kuko nta kiba kiyabyiga.

Ibibi: Bishobora gutuma ugona iyo usinziriye

Nibyo koko kuryama ugaramye ni uburyo bwiza kuko bifasha umutwe, ijosi n’urutirigongo. Kandi bitewe nuko uba wiseguye umutwe bituma igifu kiba kiri munsi y’umuhogo bityo aside ntibe yabona uburyo izamuka ngo ugire ikirungurira.

Si ibyo gusa kuko nta nubwo wagira iminkanyari kuko nta kiba gitsikamiye mu maso. Kandi amabere uko yaba angina kose ntabangamirwa ahubwo abona uko yisanzura.

Icyo kuzirikana: Akenshi mu gihe uryamye ugaramye ushobora kugona niyo mpamvu usabwa kwisegura umusego utuma umutwe utaba wunamye cyane ku buryo byabuza umwuka kwinjira neza ahubwo ukaba umusego utuma wumva umutwe n’ibikanu biseguye neza.

3.Kubika inda

Kuryama wubitse inda nibwo buryo bubi bubaho, ndetse wari ukwiye guhita ubihagarika. Gusa hari aho biba byiza

Ibyiza byabyo: Iyo ugona biragabanyuka

Ibibi: kuribwa umugongo n’ibikanu, kuryamira amabere akabwatarara, iminkanyari mu maso, umugore utwite arabibujijwe by’umwihariko kimwe n’abarwayi b’umugongo

Akenshi iyo uryamye wubitse inda bibangamira urutirigongo bikaremerera ingingo n’imikaya bikaba byabyara ibinya no kuribwa.

Kuko akenshi usanga iyo wubitse inda uba ureba ku ruhande, binaniza ijosi cyane kuko uba umeze nk’uwahindukiye.

Ibyo kuzirikana: Niba uhisemo kuryama wubitse inda, bikore ku buryo uryama utareba ku ruhande ahubwo ureba hasi cyangwa usa n’ureba imbere, nibyo bitananiza ijosi ugereranyije no kuba ureba ku ruhande.

Gusa hano umusego ntuba ari ngombwa niyo uwushyizeho ugomba kuba ari muto cyane.

4.Kuryama wihinnye cyane

Ubu buryo twagereranya na kwa kundi umwana mu nda ya nyina aba ameze si uburyo twakugiramo inama yo kuryamamo nubwo kuri bamwe bubabera bwiza.

Ibyiza byabwo: bufasha abasanzwe bagona kutagona, bukanaba bwiza ku batwite

Ibibi: Iyo waryamye gutya akenshi ubyuka ubabara umuongo, ibikanu ndetse ushobora no kurwara urukebu, amabere nayo akarushaho kugwa.

Ibyo kuzirikana: usanga akenshi muri ubu buryo amavi aba atunnye ndetse n’umugongo uhese ugasanga rero iyo ubyutse umugongo ukubabaza ndetse rimwe na rimwe ukumva mu mavi haguhekenya.

Ibi rero ni bibi dore ko iyo ukunze kuryama gutya wihese akenshi ugira iminkanyari mu maso ku buryo bwa vuba, amabere akagwa imburagihe ndetse ukazahetama umugongo vuba cyane cyane iyo uri muremure.

Niba ukunze kuryama wihinnye gerageza kutihina cyane, kandi ukoreshe umusego usigasira urutugu n’umutwe.

Rero mbere yuko utwarwa n’agatotsi banza uryame mu buryo bunogeye kuko hari igihe uba uryamye uko wiboneye ibitotsi bikagutwara.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Biratangaje:amaze imyaka 20 yose angana gutya||ntiwamenya ko ari umukobwa kubera uburyo akinamo umupira.

Mrs World 2020 wakomerekeje uwagombaga guhabwa ikamba agahita afungwa yafashe icyemezo kigayitse.