in

Mrs World 2020 wakomerekeje uwagombaga guhabwa ikamba agahita afungwa yafashe icyemezo kigayitse.

Mrs World 2020 ,Caroline Jurie uherutse gufungwa nyuma yo gukomeretsa mugenzi we wagombaga kwambikwa ikamba, ndetse agahita atabwa muri yombi yafashe ikemezo kigayitse cyo kureka inshingano ze nyuma yo kuva muri gereza by’agateganyo.

Caroline Jurie yakoreye urugomo mugenzi we Pushpika De Silva wari wambitswe ikamba, byabaye mu marushanwa yo gushaka umugore mwiza cyane ku Isi (Mrs World) yitabirwa gusa n’abagore bafite abagabo. Ni irushanwa ritandukanye na Miss World kuko yo yitabirwa n’abakobwa batarashaka ndetse bataranabyara aho baba bashakisha umukobwa mwiza.

Iyi mihango ya Mrs World ibera mu murwa mukuru wa Sri Lanka. Pushpika De Silva yakomeretse ubwo yamburwaga ikamba ku gahato niko kujya kwa muganga, uwamukomerekeje Caroline arafungwa. Kuri ubu Caroline Jurie, yeguye ku mirimo ye. Umuryango uyobora aya marushanwa wavuze ko Jurie yatawe muri yombi arekurwa by’agateganyo, icyemezo cyo gusezera ku bushake cyafashwe na Caroline ubwe.

Ubwo Jurie yamburaga ikamba ku gahato De Silva avuga ko atarikwiye kubera ngo yaba yaratandukanye n’umugabo we.Uyu De Silva akaba akomeje gusaba ko uyu Mrs World 2020 akurikiranwa agakomeza no gufungwa ngo kuko yamusebeje.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Sobanukirwa uburyo bwiza buboneye ukwiye kuryamamo,ibyiza n’ibibi byabyo.

Zari Hassan yaciye agahigo gakomeye kamugize umugore wa kabiri muri Afurika y’i Burasirazuba.