in

Sobanukirwa impamvu bavuga ko kurya intoryi bitera kugira amabuno manini

Kenshi na kenshi dukunda kurya ibiribwa kuko bituryohera cyangwa bigaragarira amaso yacu neza, cyangwa tukaba twanabyirengagiza kubera kudasobanukirwa akamaro bifitiye umubiri wacu. Ni yo mpamvu ngira ngo turebere hamwe niba mu mimaro intoryi zifitiye akamaro umubiri wacu no kugira amabuno manini birimo. Tukaba twifashisha urubuga rwa la nutrition.fr

1.Kongerera umubiri imbaraga

Ngo nkuko bimenyerewe ko inyapek e aribyo bigira uruhare mu kongera imbaraga z’umubiri, byanagaragajwe n’abahanga mu bitera imbaraga ko imbuto na zo ari isoko ikomeye mu gutera imbaraga tutibagiwemo n’intoryi.

2.Zirinda umuvuduko mwinshi w’amaraso

Kubera ko intoryi zifite imyunyungugu myinshi aho havugwamo nka za magnesium na potassium. Ibi bituma zigira akamaro mu kurinda umuvuduko w’amaraso ukabije hifashishijwe iyi myunyungugu.

3.Zifasha igogorwa kugenda neza

Intoryi zifite uturemangingo (Fibers) dufasha udukoko tuba mu mara manini tuzwi ku izina rya “bateria” tukaba twakongera imikorere yatwo mu gufasha icagagurika ry’ibyo tuba twariye bityo bikavanwamo intungamubiri zose uko zakabaye zigakoreshwa n’umubiri wacu.

4.Zirinda umuntu kurwara kanseri y’amara

nk’uko byagaragajwe n’inzobere Goodlad, mubushakashatsi bwo kugaragaza ibiribwa by’ingenzi kumubiri w’umuntu, yavuze ko ibiribwa harimo n’intoryi bifite uturemangingo dufite ubushobozi bwo gusukura imiyobro yose ,kandi ngo kubirya akaba ari ntangaruka zo kongera ibinure mumubiri wacu.

Nkuko rero mumaze kubyisomera uriya mumaro wo kuzana amabuno manini ntubonekamo neza kereka niba iyo bivuzwe biba bishaka kwerekana ko zigira umumaro ukomeye ku buzima bw’umuntu, tukaba dukomeje gushakashaka kugira ngo turusheho kumenya ukuri nyako.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Matchday live : As Kigali vs APR FC

Ikipe ya Apr Fc itakaje amanota abiri imbere ya As Kigali