in

Sobanukirwa impamvu abantu benshi babyimba inda bamaze kurya.

Ujya wumva ubyimbiwe mu nda nyuma yo gufata ifunguro?Ujya wumva inyama z’igifu zikanyaraye? Kubyimba kw’igifu (gastrite ) ntabwo iteka gusobanura ko umuntu aba arwaye igifu kuko hari izindi mpamvu 3 zishobora gutuma igifu kibyimba igihe umuntu amaze kurya.

Urubuga Medisite rutangaza ko impamvu zikurikira arizo zishobora gutuma uhora ugira ikibazo cyo kubyimba igifu igihe umaze kurya:

Kwangizwa n’udukoko two mu bwoko bwa ‘Bactéries’

Kubyimba kw’igifu bishobora guterwa na bactérie yitwa Helicobacter pylori. Ijya mu gifu, ikororokera mu rurenda rw’igifu (muqueuse de l’estomac) igatangira kwangiza igifu buhoro buhoro. Kwangirika kw’igifu gutewe na Helicobacter pylori bigaragazwa no kuribwa mu nda, kumva wokerwa mu gifu n’ibindi bibazo binyuranye mu igogora nk’isesemi no kuruka.

Kugira ngo bivurwe, ubirwaye anywa imiti (antibiotiques) ihangana n’iyo Bactérie yitwa Helicobacter pylori n’indi miti iba igomba kugabanya aside yo mu gifu bita acide gastrique.

Imiti igabanya kubyimbirwa ishobora nayo gutera uburwayi bw’igifu

Medisite itangaza ko hari imiti umuntu anywa irwanya kubyimbirwa ishobora gutera uburwayi bw’igifu. Ubukana bw’uburwayi bwiyongera iyo iyo miti ivura kubyimbirwa ifatanywe n’indi miti nka aspirine cyangwa corticoïde. Uburwayi nkubu kandi burushaho gukara iyo umuntu wanyweye iyi miti akuze cyane.

Inzoga nyinshi

Kunywa ibinyobwa byinshi bisembuye ni bibi cyane ku mwijima ndetse no ku bice byose bigize igogora (l’ensemble de l’appareil digestif). Bishobora kuba intandaro y’indwara zinyuranye z’umwijima harimo no kuba ushobora kubyimbirwa ndetse n’uburwayi bw’igifu.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Yifashishije ijambo rimwe, Meddy yifurije isabukuru umufasha we.

Akabi gasekwa nk’akeza: akana gato kapakiye utwangushye gahunga ababyeyi bagakubitaga(amashusho)