in

Sobanukirwa ikinini gishyirwa mu myanya y’ibanga y’umugore/umukobwa mbere yo gutera akabariro kikarinda gusama.

Kuri ubu imibonano mpuzabitsinda yahindutse nk’igice cy’ubuzima bwa benshi cyane cyane mu rubyiruko, kuba urwo rubyiruko rero ruyishoramo kandi yakurura ipfunwe ryo kubyara utarigeze ushaka byemewe n’amategeko, Imana yewe n’umuco nibyo bituma kwifashisha ibinini birinda gusama nabyo bikomeje kwitabirwa ku bwinshi.

Muri iyi nkuru twifuje kubasobanurira kubya PHARMATEX ikinini gishyirwa mu gitsina mbere yo kukora imibonano mpuzabitsinda kikarinda gusama.

Ni ikinini kitagira imisemburo.

Iki ni ikinini kitagira imisemburo kikaba cyifashishwa mu rwego rwo kwirinda gusama inda utateguye, muri macye iki nacyo ni ikinini kirinda gusama.

Gikoreshwa gishyirwa mu gitsina cy’umukobwa cg se umugore utifuza gusama bigakorwa mbere yuko igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina itangira. Iki kinini kikaba kigira inshingano zo kwangiza intanga mu gihe zinjiye mu gitsina cy’umukobwa mu bihe by’imibonano mpuzabitsina.

Iki kinini kandi kiza mu byiza bikoreshwa hirya no hino ku isi muri iki gikorwa cyo kwirinda gusama bidakoresha imisemburo ahubwo byo bikoresha ibizwi nki Spermicide byica intangangabo mu gihe zinjiye mu gitsina cy’umugore.

Ni ingenzi kandi birakwiye cyane ko iki kinini ugikoresha akurikiza amabwiriza ya muganga kuko nacyo kirimo amoko ane atandukanye, iryo uhabwa ngo ukoresho niryo uhitirwamo na muganga riba riberanye n’umubiri wawe.

Ni ingenzi cyane kugana muganga akagusobanurira niba ukwiye kugikoresha kuko nk’urugero iki kinini ntigikoreshwa mu bihe umukobwa cg umugore ari mu mihango cg mu gihe ari kuvurwa izindi ndwara zifata igitsina.

Ikindi wamenya kandi kuri iki kinini, niba aricyo wahisemo gukoresha gikoreshwa mbere y’imibonano mpuzabitsina, ntuba ukwiye kugifata ngo wongere wibwire ko nyuma y’imibonano wakongera ugakoresha bwa bukana bwacyo. Reka da buri mibonano mpuzabitsina na buri kinini. Ni ukuvuga ko gikoreshwa inshuro imwe.

Iki kinini kigizwe na Benzalkonium Chloride rikaba itsinda ry’ibitari imisemburo byifashishwa mu kwirinda gusama.

Nk’uko nabibabwiye iki kinini kiri mu moko ane. Byibuze gishyirwa mu gitsina kikaba cyatangira gukora ako kanya cg se nyuma y’iminota icumi bitewe n’ubwoko wafashe. Ni mu gihe akazi kacyo mu mubiri ko kwica intanga gishobora kukamaramo amasaha byibuze atatu cg se ane kugera ku masaha icumi bitewe n’ubwoko wafashe. Amahitamo yawe na muganga cg se umukozi wo muri farumasi muri ubwo bwoko bune niyo azagena igihe kiramara gikora cg se kiratangirira gukora.

Shishoza, wibyara uwo udateganya kwitaho uko bikwiye. Niba nta bushobozi ufite cg kuba wariteguye kubyara muri wowe nabyo bishyire mu mubare w’ibiguhenda kuko kubyara bihenda koko.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Muhima : Undi mugabo yapfuye urupfu rw’amayobera (Amafoto)

Mu Rwanda: Umu Pasiteri Ahishuye Ko Barya Amaturo (Video)