in

NdababayeNdababaye

Muhima : Undi mugabo yapfuye urupfu rw’amayobera (Amafoto)

Ahagana saa kumi n’igice zo ku mugoroba wo ku wa 27 Ukuboza 2021, Muhire Innocent yaguye ku muhanda ari mu nzira ajyanwa kwa muganga, ahita ashiramo umwuka.

Uyu mugabo w’imyaka 40 yari utuye mu Mudugudu wa Kabirizi, Akagari k’Amahoro, Umurenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge.

Amakuru yamenyekanye ni uko nyakwigendera yajyanywe ku ivuriro riri mu Kagari ka Nyabugogo, bahamugejeje muganga ababwira ko arembye cyane abasaba kumujyana mu Bitaro bya Muhima.

Ubwo bari mu nzira ni bwo abari bamutwaye bamushyize hasi, ahita ashiramo umwuka ubwo yari ageze mu Mudugudu w’Indatwa mu Kagari ka Nyabugogo.

Umuyobozi ushinzwe Umutekano mu Mudugudu w’Indatwa, Nduwanyirigira Jean Damascène uzwi ku izina rya ‘Furaha’, yavuze ko ababwiwe kumwihutana kwa muganga bahise bamujyana mu ivuriro gakondo.

Yagize ati “Bavuze ko ashobora kuba yarozwe, bahita bamujyana kuri iryo vuriro. Yapfuye ataragera kuri iryo vuriro. Ni bwo twamenye amakuru duhita twiyambaza inzego.’’

Yavuze ko nta burwayi budasanzwe Muhire yari afite ariko umugore we yavuze ko yari ‘yanyoye inzoga nyinshi z’inkorano.’

Ati “Yabyutse ari muzima, nka saa mbili ataka umutwe bamuha paracetamol ebyiri. Yaje kuryama ariko arushaho kuremba kugeza igihe umugore yahamagaye abana ngo bamujyane kwa muganga barebe ko yavuzwa ariko birangira bitagezweho.’’

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyagufasha kwegeranya igitsina nyuma yo kubyara

Sobanukirwa ikinini gishyirwa mu myanya y’ibanga y’umugore/umukobwa mbere yo gutera akabariro kikarinda gusama.