in

Sobanukirwa ibyiza byo kurya umutwe w’ifi utigeze umenya

 

Ifi irakunzwe cyane ndetse iribwa na benshi ku Isi gusa abantu benshi ntago bakunda kurya umutwe wayo dore ko usanga bawujugunya aho kugira ngo bawurye.

Abantu benshi ntago bazi ko umutwe w’ifi burya ugira intungamubiri ziruta iziri mu bindi bice byose by’ifi kandi ukaba ukungahaye kuri vitamini n’imyunyungugu ndetse n’ibinure byiza cyane.

Dore ibyiza byo kurya umutwe w’ifi :

1. Kurya umutwe w’ifi bituma ubwonko n’amaso bikora neza cyane:

Mu mutwe w’ifi habamo vitamini A imenyerewe cyane mu gufasha amaso gukora neza ndetse n’ubwonko kandi umutwe w’ifi ndetse n’ubwonko bwayo bikize cyane kuri vitamini A bikaba ari byiza cyane kurya umutwe w’ifi kuko utuma amaso akora neza kandi n’ubwonko bwawe bugakora neza cyane.

2. Kurya umutwe w’ifi birwanya diyabete :

Kurya umutwe w’ifi bifasha umubiri gutunganya ibyo urya ndetse bikawongera ubudahangarwa ikindi nuko kurya ifi byongera ubushobozi kubijyanye no kwisenya ku mubiri kandi Ifi burya yifitemo ubushobozi bwo kugabanya igipimo cy’isukari mu mubiri.

3. Umutwe w’ifi ubamo intungamubiri nyinshi :

Mu mutwe w’ifi habamo intungamubiri nyinshi kandi zifitiye umubiri akamaro dore ko ubamo ibinure byiza cyane bitongera cholesterol mbi mu mubiri w’umuntu.

Burya kandi ifi muri rusange igira uruhare rukomeye mu kurwanya indwara z’umuvuduko w’amaraso.

4. Kurya umutwe w’ifi bikurinda kugira uburwayi bwo mu mutwe:

Kurya umutwe w’ifi birinda umuntu kwangirika ubwonko ndetse no kurwara indwara zitandukanye ndetse bigatuma ubwonko bukora neza kubera ko mu ifi habamo omega3 ifasha ubwonko gukora neza.

5. Umutwe w’ifi wiganjemo Omega 3:

Kurya umutwe w’ifi ni byiza dore ko mu mutwe w’ifi hibitsemo ikinure cya Omega 3 ifasha umutima w’umuntu gukora neza ndetse ikawurinda no kurwara kandi burya Omega 3 ifasha umuntu ufite ibiro byinshi kubiganya ndetse no kurinda umuntu indwara z’umutima.

 

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amakuru areba abifuza kuzakora ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye ari abakandida bigenga

Umuhanzi Safi Madiba yageneye ubutumwa abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi