in

Sobanukirwa ibintu bishobora kwangiza urukundo gake gake

Bimwe mu bishobora kwangiza urukundo cyangwa rukarusenya.

1. Kudahana umwanya

Kuba mu rukundo n’umuntu ntibivuze ngo muhorane buri gihe. Ni ngombwa ko buri wese agira igihe cyo kuba ari wenyine. Muhane umwanya buri umwe ahumeke anitekerezeho ni bura rimwe mu gihe runaka. Wirinde kumva ko niba agusabye kumureka akaba ari wenyine ari uko atakwiyumvamo, ahubwo umureke yisanzure. Guhora mwikubana bisenya urukundo mu ibanga kuko buke buke mugenda muhararukwana ukazisanga ntakidasanzwe akikubonamo.

2.Guhora ubona ibintu nabi

Hari abantu badakunda umuntu uhora abona ko ibintu byose byarangiye. Buri gihe ntugire ikintu ubona mu buryo bwiza, aba akenshi bahora ari ba maganya ntiwakumva aho yashimye ikintu. Iyi myitwarire ntawe uyikunda, ntawifuza kuba iruhande rw’umuntu utagira ijambo ryamutera akanyabugabo. Niba witwara uko umenye ko ufite umwanzi w’urukundo uzarusenya gake gake mu ibanga.

3.Kudafuhira umukunzi wawe

Mu rukundo uba ugomba kwitwara nk’ufite ubutunzi bukomeye kandi ushaka kugumana nabwo bityo ukanyuzamo ugafuhira umukunzi wawe ariko bidakabije. Bituma uwo mukundana yiyumvamo ko agufitiye umumaro kuko kumufuhira bimwereka ko umukeneye. Gusa wibuke ko gufuha birenze ntampamvu nabyo bisenya urukundo. Ugomba kubyitwararika ukamwereka ko umukeneye ariko mu kinyabupfura.

4. Gushyira hanze agaseke mubikamo ibitagenda neza

Mu rukundo uba ugomba kubika ibanga ry’ibyo munyuramo uko byaba bimeze kose. Guhora uganira amakosa y’umukunzi wawe n’abo hanze ni amakosa akomeye. Ibyo igihe abyumvise bituma akubonamo umuntu udashobotse, utagira agatekerezo mbese wa biri hanze. Nta muntu rero wifuza gukundana n’umuntu utabasha gucunga umunwa we.

5. Gushaka ikintu binyuze mu kwirakaza

Bamwe mu bakundana bajya bagira amakosa yo kuba agushakaho ikintu akirakaza ngo uzakimuhe aho ku kigusaba. Ikiza ni ugutanga ubutumwa bwawe mu kabiganiraho aho guceceka ngo umushyire mu mayira abiri ayoberwe impamvu wacecetse. Ibi bikunze kubaho cyane cyane iyo mwagiranye akabazo umwe agahitamo kwirakaza mu gihe runaka nyamara siko gukemura ikibazo. Uwo ubikorera ageza aho akabirambirwa.

6. Kutamenya gushimira

Ni byiza ko urukundo rwanyu rugira intego yo gukomera no kuramba. Kora uko ushoboye umukunzi wawe abone uburyo umushimira, uburyo kuba ahari ari ingenzi kuri wowe. Niba uri indashima ntazifuza kuhaguma, muhe impamvu ituma ahaba kubwawe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Aho mbappe ntiyaba adashima??

The Ben nyuma yo gukorana indirimbo na Diamond aciye akandi gahigo.