Ubumenyi ngiro bwagiye bugaragaza ko kenshi abantu b’ igitsina gore bose bari hagati y’imyaka 18 na 35 ngo urugingo rwabo rwose rw’ umubiri wakoraho rushobora gutuma bumva bifuje imibonano mpuzabitsina gusa hakaba hari ibice by’ingenzi bituma bafatwa vuba twavuga nka amabere, ikibuno n’ibindi.
Amakuru dukesha urubuga rwa Naij.com atubwira ko mu bushakashatsi bwakorewe ku bantu b’igitsina gore 30 bari hagati y’imyaka 18 na 35, bwerekanye ko urugingo rwose ubakozeho bahita bagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina gusa amabere, mu ntege, ku kibuno no ku gitsina ibyo bice byo byihutisha kumva ashatse gutera akabariro.
Iki gihe ngo barabafashe babaryamisha ahantu ubundi babapfuka mu maso , ubushakashatsi burakorwa, mu bice bimwe byakorerwagaho ubushakashatsi harimo igituza , amabere n’ ahandi henshi.
Byanagaragaye kandi ko imiterere n’ ubworohe bw’ umubiri w’ abakobwa n’ abagore bukururwa cyane no gukorwaho n’ umubiri w’ umugabo kurusha abo bahuje ibitsina babaguyaguya kuko ngo abagiye bakorwaho nabo bahuje ibitsina bitoroha ko yakumva ubushake buzamutse.
Niba rero wifuza gutegura umugore wawe uzijye wibanda ku bice twavuze haruguru ube aribyo ukoraho cyane gusa unamenyeko n’ikindi gice cyose wakoraho gishobora gutuma ashaka gukora imibonano mpuzabitsina.