in ,

SOBANUKIRWA : Dore icyemeza ko tudakomoka kuri Adamu na Eva

Image result for Adam and eve


Wakuze ubwirwa ko muntu akomoka kuri Adam na Eve ndetse igihe wari ugannye i shuri mwarimu yaguhamirije ibyo wari usanzwe uzi ko ufitiye igisubizo gusa kandi ni igihe wari umenye gusoma no kwandika ,weguye Bibiliya maze usomye mu NTANGIRIRO usaga hemeza neza koko ko muntu akomora ubuzima kuri Adam gusa aka kanya ni ngombwa ko umenya ko wabeshywe.muri iyi nkuru ugiye kumenya aho ukuri gushingiye.

https://www.youtube.com/watch?v=wvq2zG_fFBU

Mbere ya Adam ubuzima bwahozeho ndetse na Bibiliya irabihamya hano :
1. Abaroma 5:12-14 “13 Koko rero na mbere yuko amategeko atangazwa, icyaha cyariho mu nsi, n’ubwo nta we cyahama iyo nta mategeko ariho.” Kandi dusangako Imana yahaye Adam itegeko ikimara kumushyira muri edeni, bivuzeko icyaha cyabanje mbere yuko Adamu agera muri Edeni. Intangiriro 2:16-18.
2. Kayini yica abeli murumuna we (Intangiro 4:8), nuko agira ubwoba ko uzamubona wese azamwica (intangiriro 4:13-14). Ko yaraciwe ku butaka bwa Adam, yarafite ubwoba bwo kwicwa na nde? Bivuzeko hanze ya Edeni hariyo abandi bantu, aribo Kayini yatinyaga.

Kayini umugore yamukuye he? (int. 4:17) Kayini yubaka umugi awitirira umuhungu we Henoki. Niba koko hanze ya Edeni nta bandi bantu bari bahatuye, abafundi, abanyabugeni, ababaji, n’abayede bavuyehe bo kubaka umugi? Igisubizo ni kimwe, ubuzima mbere ya Adamu.

Tubyumve neza: adamu na Eva babyaye Kayini na Abeli, nyuma kayini yica Abeli murumuna we, nibwo Adamu yongeye kubonana n’umugore we babyara undi muhungu bamwita Seti, ashimira Imana ko imushumbushije indi mbuto, mu kigwi cya Abeli, Kayini yishe. Nta hantu bibiliya igaragaza urundi rubyaro rukomoka kuri Adamu, kandi Kayini na Seti bashatse abagore, ntaho bibibiliya ivugako bashatse bashiki babo.

Ngaho ibaze ku magambo twavuze hejuru maze wumve niba koko hatari abantu batakomotse kuri Adamu na Eva ndetse batavuye muri Eden,none niba Adam atariwe muntu wambere wabayeho ni gute Dukumoka kuri Adamu,twese ?  . Ibyo tubicumbikire aha. ahubwo reka tukwereke uko umukiristu yatesetse kuva yabaho kugeza ubwo amadini n’ibigirwamana ndetse n’inda nini bishyingiwe .

Reba iyi VIDEO :

https://www.youtube.com/watch?v=wvq2zG_fFBU

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
2 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Twayigize
Twayigize
7 years ago

Kugirango usobanukirwe neza ukuri uzasome korowani ntagatifu kuko bibiriya irakubeshya cyane! Uzamenyaneza if to Gahini yapfuye na Aberi ndetse umenye nabavandimwe babo bandi utigeze umenya

Emmyson
Emmyson
7 years ago

Adam yaramye imyaka igera kuri 900, bivuze ko na Kayini umuhungu we yashoboraga kurama imyaka yenda kwegera iyase. None se ukurikije uburyo abantu bororoka ntabwo wumva ko abandi bana ba Adam, Seth, yewe n’aba Kayini batarikuba bamaze kuba benshi cyaneko ntabyo kuringaniza urubyaro bari barimo! Tureke ubuhakanyi ama facts mwatanze ntago afatika kabisa.

Umwe mu bakobwa bakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga hano mu Rwanda yakoze ishyano (amafoto+video)

Dore bamwe mu bastar nyarwanda inzozi zapfubanye