Imyidagaduro
Dore bamwe mu bastar nyarwanda inzozi zapfubanye

Uri muntu mu buto bwe agira inzozi zo kuzaba ikintu, ahanini bitewe n’icyo akura areba kenshi. Abana benshi uzasanga bifuza kuzaba abasirikari, abandi kuzaba abarimu, abandi kuzaba abanyamupira ndetse bake muri bo bati: “Jye nzaba perezidaâ€.
Hambere King James yashakaga kuzaba umucuruzi naho Riderman umukinnyi w’umupira!! ubu bahuriye muri muzika
Nyuma y’umuhanzi Kitoko atangaje ko yumvaga azaba umucuruzi, abandi banyamuzika n’abo bakunze kwita aba ‘star’ mu Rwanda batubwiye inzozi zabo za kera.
Abenshi usanga batarahiriwe n’ibyo barotaga kuzaba byo ingero:
1. MAKANYAGA Abdoul: Inararibonye muri muzika nyarwanda, we ngo yumvaga azaba umukinyi w’umupira w’amaguru w’igihangange. Mu buto bwe yakinnye muri Kiyovu ariko aza kuvunika atari yagera ku nzozi ze n’uko agana muzika.
2. MASAMBA INTORE: Avuga ko yakabije inzozi ze. Abihereye kuri ba sekuru na se ntakindi nawe ngo yarotaga kuzaba uretse kuba INTUMWA Y’UMUCO NYARWANDA abicishije mu buhanzi.
3. SAMPUTU JEAN PAUL : Avuga ko yahoze yumva azaririmbira Imana gusa. Ngo yumvaga Imana ariyo igomba kuririmbirwa gusa. Ubu ariko siyo yonyine aririmbira. Ariko ubu ngo niyo nzira arimo.
4. MAKO NIKOSHWA: Ngo yumvaga azaba umworozi w’amatungo n’ubwo bitakunze akisanga akora muzika.
5. KITOKO: Uyu yabigarutseho ko yumvaga azaba umunyapolitiki ukomeye.
6. MISS JOJO: Kuva akiri muto avuga ko yumvaga kera azaba umuririmbyi w’igihangange, ngo akabifashirizamo abatishoboye, nubu aracyaganayo.
7. RAFIKI: ati: “Napfubyemo rutahizamu ukomeye. Nkiri muto numva nzakina umupira nkaba umukinnyi ukomeyeâ€
8. MANI MARTIN : Ubu ni umuririmbyi ariko ngo yifuzaga kuzaba umunyamakuru.
9. KAMICHI : Nawe ngo akiri muto yumvaga Radio akumva arashaka nawe kuzaba umunyamakuru.
10. KHIZZ KIZITO: KHIZZ avuga ko akiri muto yumvaga azajya asoma za misa, ngo yishakiraga kuzaba Padiri none ni umuririmbyi.
11. BULLDOG: Akiri muto ngo yarebaga abaganga nawe akifuza kuzaba muganga ukomeye, gusa avuga ko nta kibazo ngo inzozi ze zizagerwaho kuko ubu ngo abarwayi abavuza Hip Hop.
12. DANNY NANONE: Uyu musore ukuri muto avuga ko yifuzaga kuba umuyobozi w’uruganda.
13. MUGIRANEZA JEAN BAPTISTE (Miggy): Ngo yifuzaga kuzaba umukinyi w’icyamamare kandi abona arimo agenda abigeraho.
14. RIDER MAN : Rusake nawe ngo yumvaga azaba umukinnyi w’umupira w’amaguru ariko ubu ni umuyobozi wa Studio ‘Ibisumizi’
15. KING JAMES: Mu buto bwe ngo yifuzaga kuzaba umucuruzi ukomeye mu gihugu.
16. PLATINI(Dream boys): Akiri muto we ngo byaramucangaga, rimwe yumvaga ashaka kuzaba umuvugabutumwa (pasteur) ubundi ngo akumva arishakira kuzaba umukinnyi w’umupira w’amaguru.
17. JIMMY(Just family): we yumvaga ngo azaba ambassadeur agahagarira igihugu cye mu mahanga.
18. HUMBLE J (Urban boys): Yifuzaga kuba Pasteur.
19. NIZZO: Yumvaga ngo azaba umukinnyi wa Basketball wabigize umwuga.
20. KNOWLESS: Uyu kuko mama we yaririmbaga muri Chorale, nawe ngo yumvaga yazaba umuririmbyi ndetse umuntu yavuga ko yabigezeho
21. SERUGABA ERIC: Inzozi ze kuva yamenya ibya ruhago ngo zari gukina muri Manchester United.
22. DJABIL MUTARAMBIRWA: Inzozi ze ngo zari ugukina muri Etincelles, ubundi byamuhira akajya muri Manchester United. Kuri bombi umenya ubu bitagishobotse.
23. KATAUTI: Ndikumana Hamad yatangaje ko yifuzaga kuzakina umupira nk’uwahoze ari myugariro wa Brazil na Milan AC Cafu. Akanifuza kuzakina muri Olympic de Marseille na Bayern Munnich.
24. Keza Joannah “Nakuze numva nzaba umunyamakuru kuri Televiziyo”
15.Miss Aurore “Nakinaga football na basketball nkiri mu mashuri abanza ndetse n’ayisumbuye, numvaga nzaba nk’umukinnyi ukomeye ariko biratangaje ukuntu ntigeze mba umukinnyi ukomeye nk’uko nabitekerezaga, gusa uko meze ubu nibyo binshimishije”
-
Inkuru rusange16 hours ago
Nyuma yo gusezera kuri RBA, Tidjara yerekanye igitangazamakuru agiye gukorera
-
inyigisho17 hours ago
Bimwe mu bintu by’ingenzi ukwiye gukora niba wifuza kubona umukunzi ugukunda by’ukuri.
-
Imyidagaduro23 hours ago
Social Mula yikomye Bruce Melodie amuziza kwishyira hejuru nyuma yuko yitiriwe ISIBO TV
-
Imyidagaduro5 hours ago
Umugore wa Alpha Rwirangira yerekanye ingano y’urukundo akunda umugabo we n’umwana we w’imfura
-
Imyidagaduro14 hours ago
Marina yavuze ku rukundo rwe na Nizzo Kaboss
-
Imyidagaduro9 hours ago
Miss Grace Bahati yahishuye impamvu yatandukanye na K8 Kavuyo anavuga icyo akundira umukunzi we mushya.
-
Imyidagaduro12 hours ago
Gafotozi Plaisir Muzogeye yerekanye urukundo we n’umuryango we bakunda umwana wabo muto banamwifuriza isabukuru nziza y’amavuko
-
Imyidagaduro13 hours ago
Umuhanzikazi nyarwanda Azina wakoranye indirimbo na Christopher agiye kurushingana n’umukunzi we (AMAFOTO+VIDEO)