Kugaragaza amarangamutima binyuze mu kurira bigira umumaro bitewe n’ibihe umuntu ariramo cyangwa igihe kurira kwe bimara, gusa amarira akabije atera ibibazo byaganisha no ku rupfu.
Kurira ni igisubizo cy’amarangamutima ku bintu byinshi bitandukanye. Ariko kurira kutagenzurwa cyangwa kudasobanutse, kunaniza amarangamutima n’mubiri kandi kugira ingaruka cyane mu buzima bwa buri munsi.
Amarira akabije ashobora guturuka ku buzima bwo mu mutwe nko gucibwa intege n’ibiri kuba, guhangayika, cyangwa kwiheba. Bamwe bavuga ko kurira biruhura ndetse ari umuti iyo bibaye bitunguranye, nk’ikimenyetso cyo kwishima.
Abaganga bavuga ko abana bari mu myaka y’ubugimbi n’abangavu barizwa akenshi n’uko banzwe mu rukundo, ndetse abenshi bagahita bishora mu biyobyabwenge, bakangirika burundu.
Ihutire gusanga muganga niba bimeze gutya:
Igihe utagishoboye kugenzura amarira
Igihe urira nta mpamvu igaragara
Igihe amarira abangamira ubushobozi bwo gukora ibintu, akazi ka buri munsi
Igihe amarira yawe menshi ajyana no kujya kure mu ntekerezo
Igihe wumva imisonga mu gutwi