Zion Zachariah Clark wavutse ku ya 27 Nzeri 1997 ni umukinnyi w’umunyamerika wabigize umwuga mu bafite ubumuga. Clark yavutse adafite amaguru kubera indwara idasanzwe yitwa syndrome Caudal regression.
Zion Clark yabaye umukinnyi wa mbere wumunyamerika witabiriye imikino Olempike (kurwana) na Paralympic (gusiganwa ku magare y’abafite ubumuga) yabereye i Tokiyo 2020.
Uyu musore udafite amaguru yahawe igihembo cy’abanyaduhigo kitwa Guinness World Records gihabwa abantu bageze ku bintu bitangaje kurusha abandi.
Yahawe iki gihembo kubera ukuntu yiruka akoresheje ibiganza bye akanikira bagenzi be bakoresha amaguru, kandi uyu musore yihariye mu buryo bwo gikirana na bagenzi be.
Clark kandi ngo nta kunda umuntu umuha ubufasha kuko aba ashaka kwifasha imirimo yose kugeza n’aho yanga umuntu umutwara mu modoka kuko akoresha igare rye agenda.
Clark kandi akunda guterura ibintu biremereye iyo ari muri siporo bigatuma ahorana ibisebe ku maboko kubera ko buri kintu cyose akoze nko kugenda, gusimbuka, kubyina ndetse n’ibindi byose akoresha amabokoye ye.
Nyuma yo kuva mu buzima bukakaye aho yavutse yisanga ari kumwe na Mama we gusa nawe akanga kumwitaho uko bikwiye kubera uko yavutse adafite amaguru, byatumye yiga kwirwanaho kuri buri kantu.