Umuhanzi ukomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, Aline Gahongayire yasutse amarira imbere ya kamera za Isibo TV nyuma yo kumva umuvugo yahimbiwe n’umwana ufite impana umukunda.
Ibi byabaye mu ijoro ryakeye aho Aline Gahongayire yahuye n’umwana witwa Esther ufite impano. Uyu mwana yavuze umuvugo yahimbiye uyu muramyi maze Gahongayire kubyumva araturika ararira.
Mu muvugo w’uyu mwana avuga ukuntu Gahongayire ari umwana mwiza, azi kuririmba neza ndetse uyu mwana yashimangiye ko amubera icyitegererezo.
Videwo