in

Sobanukirwa : Byinshi byerekeye uruhara n’uburyo bukoreshwa mu kurukuraho

Uruhara cg gutakaza umusatsi, ni uburyo busanzwe bw’umubiri uko ugenda usaza umusatsi uvaho. Akenshi bikunze kuza mu bageze mu zabukuru, cyane cyane abagabo (hejuru y’imyaka 50). Umuntu uzazana uruhara akenshi rutangira kugaragara mu myaka 30 na 40. Bitangira ugenda utakaza umusatsi mu gace kamwe; aho rukunze kuza cyane ni mu gitwariro (inyuma gato y’igihorihori).

Benshi rutangirira mu gitwariro, rukagenda rukura uko igihe kigenda

Nubwo rukunze kuboneka cyane ku bagabo, gusa n’abagore bashobora kuruzana.

Bivugwa akenshi ko uruhara ruturuka ku koko (genetics); ni ukuvuga ko niba umubyeyi wawe arufite, nawe amahirwe yo kurugira aba ari menshi cyane.

Ni iki gitera uruhara?

Nkuko tubivuze hejuru, akenshi ruturuka ku ruhererekane mu muryango (akoko cg genetics).

Uturemangingo fatizo (genes) dutandukanye uba warakuye ku babyeyi bawe nitwo tugena igihe ruzazira, aho ruzafata n’uko ruzaba rungana. Bivuze ko bigoye cyane kuba wamenya ngo uzazana uruhara ruteye gutya bitewe nuko papa wawe afite urumeze gutya, kuko hari n’igihe uru ruhererekane rushobora kuva kuri mama wawe, utagaragaraho uruhara nyamara afite utwo turemangingo fatizo ariko twihishe.

Izindi mpamvu zishobora gutera uruhara

  • Hari igihe urwungano rw’ubwirinzi bw’umubiri wawe bwibeshya bugatangira kwibasira aho umusatsi ukurira (follicles), aha haba hibasiwe nta musatsi wongera kuhamera ukundi. Impamvu ubwirinzi bwawe bubikora ntiramenyekana neza, gusa bikunze kuba ku bantu barwaye izindi ndwara zigabanya ubwirinzi bw’umubiri nka hyperthyroidism (umwingo ukora cyane), diyabete, cg se down’s syndrome.
  • Kwiyongera cyane k’umusemburo dihydrotestosterone (DHT) uboneka ku gice cyo ku mutwe. iyo DHT ibaye nyinshi, hakorwa udusatsi duto, tworoshye kandi ducika vuba, kugeza igihe umusatsi uzavaho.
  • Hakaba igihe biterwa n’imisemburo ya kigabo (androgens) iba yabaye myinshi ikagabanya imikurire y’umusatsi, kuko hatangira gukorwa udusatsi duto kandi tunanutse cyane.
  • Gutakaza imisatsi ku mutwe n’ahandi hatandukanye ku mubiri biturutse ku gukoresha imiti. Ibi akenshi biterwa n’uburyo bukoreshwa mu kuvura kanseri bwa chemotherapy.

Ese hari ikibazo kugira uruhara bishobora gutera?

Mu byerekeye imikorere y’umubiri, nta kibazo rwatera.

Usanga ikibazo ahanini kiba mu mitekerereze (cyane cyane ku baruzana bakiri bato), ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko abenshi batangira gutakaza umusatsi bakiri bato bigira ingaruka mbi mu mitekerereze yabo; aho usanga bihebye, bumva ko badashimishije ndetse no kwitesha agaciro.

ibi biterwa nu buryo sosiyete ifata abantu bafite uruhara nk’abakuze cyane.

Umukinnyi Wayne Rooney wongeye guterwa umusatsi nyuma yaho yari atangiye kuzana uruhara

Hari imiti ishobora gukuraho uruhara?

Uruhara rutewe nuko uri kugana mu izabukuru kubera ari uburyo busanzwe ku mubiri, birumvikana ko nta miti uba ukeneye, kandi ntacyo biba bitwaye.

Gusa mu gihe biguteye ikibazo (ibi ahanini ku bakiri bato), ushobora kugana kwa muganga bakuvura, nyuma yo gusuzumwa neza, bakabona ikigutera uruhara. Hari uburyo n’imiti itandukanye ishobora gukoreshwa ukaba wasubirana umusatsi.

Uburyo butandukanye bukoreshwa mu gihe ugitangira cg wamaze gutakaza imisatsi:

  • Hari kongera kuguteraho umusatsi wundi (transplantation). Ubu buryo burahenda cyane, gusa nibwo bwizewe bwagiye bukoreshwa na benshi
  • Hakoreshwa kandi tattoo ziba zimeze nk’umusatsi, ukubonye akabona ko ufite umusatsi
  • Umuti uzwi nka minoxidil (uboneka muri farumasi) ufasha kongera kumera umusatsi: gusa uyu muti ntukora kimwe kuri bose. Kandi kugira ngo wongere kubona umusatsi bisaba kuwukoresha igihe.
    Umuti wa minoxidil ukoreshwa mu kongera gukuza umusatsi ahaje uruhara
  • Ibinini bya finasteride cg dutasteride (bikuraho ikorwa ry’umusemburo wa DHT). Wabaza muri farumasi ikwegereye, ariko mu Rwanda biraboneka.

Hari ubundi bushakashatsi bwerekana ko mu gihe ugitangira gutakaza umusatsi, gukoresha shampoo ya ketoconazole bishobora gutuma utazana uruhara.

Src: umutihealth

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umusore ushinja inkumi kumwanduza SIDA yashyize hanze amafoto y’ubwambure bwe.

Ibidasanzwe wamenya ku nzozi zo gutera akabariro.