in

Sobanukirwa: Akamaro kunywa amazi ashyushye bifitiye umubiri wacu

Kunywa amazi ni ingenzi cyane mu gutuma umubiri ukora neza no kugira ubuzima buzira umuze. Usanga abantu benshi batangira umunsi banywa ibindi bishyushye nk’icyayi cg ikawa, ndetse n’unyweye amazi akayanywa akonje.

Kunywa amazi ashyushye cyane cyane mu gitondo ukibyuka, bifiitiye akamaro gatandukanye umubiri; biha imbaraga urwungano ngogozi zo kubasha gukora neza, bifasha mu gusohora imyanda, kumva umerewe neza no guhorana uruhu rutoshye.

Abahanga mu mirire batugira inama zo kunywa amazi ashyushye mu gitondo ukibyuka. Gusa aya mazi si ko aryohera buri wese, mu rwego rwo kuyanywa neza ushobora kongeramo indimu, cg ibibabi by’icyayi cg ikindi kirungo gishyirwa mu cyayi mu rwego rwo kongera ubushobozi bwo gusohora uburozi n’indi myanda mu mubiri.

amazi ashyushye yongewemo indimu afasha mu gusohora imyanda mu mubiri
Ushobora no kongeramo indimu cg ubuki mu rwego rwo kongera ubushobozi bwayo

Dore impamvu zitandukanye ugomba kunywa aya mazi buri munsi ukibyuka.

Akamaro ko kunywa amazi ashyushye ku buzima

  1. Atuma igogorwa rigenda neza

Igikombe kimwe cy’amazi ashyushye mu gitondo gishobora gufasha mu gusukura inzira y’igogora, kuko afasha mu kwikiza uburozi butandukanye. Afasha byihuse mu igogora ry’ibiryo bikomeye biba biri mu gifu, bityo bikorohera igogorwa gukorwa neza ndetse n’igifu kigakoresha imbaraga nke.

Kunywa amazi akonje uri kurya cg nyuma yaho gato bikomeza amavuta aba ari mubyo wariye, bityo bikagora igifu gusya, nuko yose akigumira mu nda, aho ahindurwa ibinure bibikwa ku nda.

Ku bantu bagira ibibazo bitandukanye by’igogorwa, ni byiza gutangira umunsi unywa ikirahuri cy’amazi ashyushye kimwe na nijoro mbere yo kuryama.

  1. Agabanya ububabare butandukanye 

Amazi ashyushye ni umuti ukomeye cyane w’uburibwe, bwaba ari ubuterwa n’imihango cg kuribwa umutwe.

Ubushyuhe buva muri aya mazi bufite ubushobozi bwo gutuma imikaya irekera kwikanya no kugenda cyane, bityo uburibwe butandukanye bukagabanuka. Ibi biterwa n’uko yongera gutembera kw’amaraso ku ruhu bityo imikaya iri kwikanya ikaruhuka.

  1. Agabanya ibiro

amazi ashyushye atuma ibiro bigabanuka

Niba wifuza kugabanya ibiro, kunywa amazi ashyushye bishobora gutuma bigabanuka cyane kurusha amazi akonje.

Yongera ubushyuhe mu mubiri, bityo umubiri ugakoresha imbaraga nyinshi, uko ukoresha imbaraga nyinshi niko utwika calories nyinshi.

Amazi ashyushye afasha no mu gutwika ibinure bibitse mu mubiri cyane cyane ku nda.

  1. Afasha mu kurinda kwituma impatwe

Constipation ni ikibazo gikunze kwibasira benshi. Iyo bigoye gusohora ibiri mu mara, ugatangira no kumva ibyuka mu nda bivuga, akenshi biba biterwa n’uko mu mubiri nta mazi arimo.

Kunywa amazi ashyushye mu gitondo nta kindi kirajya mu gifu bifasha cyane mu mikorere myiza y’amara, kuko acagagura ibiryo bityo bikoroha kunyura mu mara, bikakurinda kwituma impatwe.

  1. Arinda cyane uruhu gusaza

Amazi ashyushye afite akamaro mu kurinda uruhu cyane. Afasha gusohora imyanda n’ibindi byangiza umubiri. Iyi myanda n’uburozi butandukanye nibyo bituma uruhu rusaza imburagihe, ndetse bigatera n’izindi ndwara zikomeye cyane.

Ikirahuri cy’amazi ashyushye mu gitondo gifasha mu gusana uturemangingo tw’uruhu, bityo rukiyuburura ndetse rugahorana ubushobozi bwarwo bwo gukweduka.

  1. Atuma usinzira neza

Niba ugira ibibazo byo gusinzira neza nijoro, kunywa amazi ashyushye mbere yo kuryama bishobora kugufasha gusinzira neza cyane nk’akana gato.

Amazi ashyushye azamura ubushyuhe mu mubiri. Iyo bwazamutse, bitera gutuza, bityo imyakura ikaruhuka bigatera gusinzira neza.

  1. Gutembera neza kw’amaraso

Kunywa amazi ashyushye bituma amaraso atembera neza mu mubiri, bityo ingingo zitandukanye zikagerwaho n’amaraso nta nkomyi. Amaraso iyo atembera neza bituma ingingo n’ibice bitandukanye by’umubiri bigerwaho n’umwuka mwiza n’intungamubiri.

Iyo unyweye amazi ashyushye, bifasha mu gutwika ibinure bishobora kujya mu dutsi duto dutwara amaraso bikaba byatuma twifunga, bityo amaraso agatembera neza. Afasha kandi mu kwikiza uburozi bwashoboraga kwangiza umubiri.

Icyitonderwa

  • Amazi ashyushye cyane ashobora kwangiza ingirangingo mu kanwa no mu mihogo, ni ngombwa kuyanywa atangiye kuba akazuyazi. Niba wayatetse, wayatereka ho akanya gato kugira ngo ahoreho gato.
  • Ugomba kwirinda kunywa amazi ashyushye nyuma yo gukora sport, kuko n’ubundi umubiri uba ufite ubushyuhe buri hejuru.

Src: umutihealth

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuherwe w’umunyamerika yavugishije benshi kw’isi Kubera impano ihenze yahaye umugore we (Video)

Rwanda: Umusore Yihandaje Yaka Minisitiri Wa Siporo Agafuka K’umuceri