in

Sobanukirwa: Akamaro imizabibu idufitiye ku buzima

Imizabibu ni imbuto zizwi kuva kera kandi zifite amateka atandukanye meza. Izi mbuto ziboneka mu mabara anyuranye ariko ayazwi cyane ni izisa na mauve, n’umutuku gusa habaho n’izifite ibara ry’icyatsi cyeruruka.

Mu mizabibu dusangamo intungamubiri zinyuranye ari zo zigira izi mbuto ingirakamaro cyane ku buzima bwacu bwa minsi yose.

Mu mizabibu dusangamo:

  • Vitamini A, Vitamini C, Vitamini B6 na B9, ndetse na Vitamini K
  • Potassium
  • Calcium
  • Ubutare
  • Phosphore
  • Umuringa
  • Manganese
  • Magnesium
  • Selenium

Si ibyo gusa kandi kuko tunasangamo flavonoid na fibre byose bikaba bifitiye akamaro kanini umubiri wacu

Imizabibu iboneka mu mabara anyuranye

Akamaro k’imizabibu ku buzima

  • Asima

Izwiho kuba ifite ingufu zo guhangana na asima kubera ikize kuri vitamin C. si ibyo gusa kuko kuba ifasha mu kongera amazi mu mubiri, ituma mu bihaha hahehera nuko ibibazo bya asima bikoroha

  • Amagufa

Nkuko twabibonye mu mizabibu harimo imyunyungugu inyuranye nk’umuringa, ubutare na manganese. Iyi myunyungugu yose akamaro kayo k’ingenzi ni ugukomeza amagufa. Gukoresha ibikomoka ku mizabibu rero bifasha mu kurwanya indwara zikunze gufata abageze mu zabukuru zigahekenya amagufa. By’umwihariko manganese ifasha mu ikorwa rya collagen no gutuma poroteyine zikoreshwa neza

  • Umutima

Imizabibu ituma igipimo cya Nitric Oxide mu maraso kizamuka ibi bigafasha mu kubuza amaraso kwipfundika, akaba yaza kuvura. Ku bw’ibyo imizabibu ni imbuto nziza wakoresha mu kurinda indwara zinyuranye z’umutima. Kandi kuba harimo flavonoids bituma igipimo cya cholesterol kigabanyuka na byo bikarinda indwara z’umutima ndetse bikanafasha mu gusohora uburozi mu maraso.

  • Migraine

Iyi ni indwara y’umutwe w’uruhande rumwe. Kunywa umutobe w’imizabibu ni ingenzi mu guhangana n’ubu burwayi. Ni byiza kuwunywa mu gitondo ukibyuka, nta kindi uvanzemo yewe nta n’amazi ushyizemo. Nyamara kandi kunywa divayi itukura (ikorwa nayo mu mizabibu) bishobora kugutera uyu mutwe. Si byo gusa kuko ibitera uyu mutwe ni byinshi kandi uyu mutobe w’imizabibu uvura hatitawe ku cyaguteye uyu mutwe.

  • Kwituma impatwe

Mu mizabibu dusangamo amasukari na cellulose ndetse na za aside ibi byose iyo bihuye bifasha mu kurwanya kwituma impatwe. Si ibyo gusa kuko binafasha mu koroshya kuribwa mu nda biterwa n’igogorwa rigenda nabi. Mu mizabibu habonekamo fibres zifasha mu igogorwa no gutuma wituma neza. Gusa niba uri guhitwa uzirinde izi mbuto kuko zaguhuhura.

  • Umunaniro

Imizabibu y’icyatsi cyeruruka

Imizabibu y’icyatsi iba irimo ubutare bwinshi ugereranyije n’iyifite andi mabara. Umutobe wayo ni ingenzi ku bantu bafite ikibazo cy’ubutare bucye nk’abakirutse indwara, inkomere, ababazwe, abagore batwite kuko nibo baba bakeneye ubutare kurenza abandi. Twongereho ngo ni imizabibu y’icyatsi cyeruruka kuko iyijimye ntabwo ifite ubutarebwinshi. Ubu butare rero nibwo umubiri uba ukeneye kugirango uhangane n’ikibazo cy’umunaniro kuko iyo ubutare bubaye bwinshi, umwuka wa oxygen winjira ari mwinshi nuko ingufu z’umubiri zikiyongera.

  • Diyabete

Ubushakashatsi bwa vuba bwagaragaje ko gukamura igishishwa cy’imizabibu ugakuramo umutobe (igishishwa gusa) uwo mutobe ugira akamaro mu kugabanya igipimo cy’isukari mu maraso nuko bigafasha mu guhangana na diyabete

  • Impyiko

Mu mpyiko hakorerwa akazi gakomeye ko kuyungurura amaraso yose aba mu mubiri wacu. Imizabibu izwiho kugabanya uric acid ndetse ikanafasha kugabanya kuremererwa ku mpyiko. Iyi uric acid kandi iyo ibaye nyinshi yibika mu ngingo ikaba ariyo akenshi itera indwara ya goute.

  • Kwica mikorobi

Imizabibu itukura

Imizabibu itukura yifitemo ingufu zo guhangana na virusi kimwe na bagiteri zinjira mu mubiri. Irwanya virusi itera imbasa kimwe na virusi ya herpes simplex ikunze gufata mu myanya ndangagitsina n’ahandi ku ruhu. Inarwanya kandi bagiteri zitera indwara mu nzira y’igogorwa.

  • Kanseri y’ibere

Imizabibu isa na mauve

Ubushakashatsi buheruka gukorwa bugaragaza ko imizabibu isa na mauve igira akamaro mu kurinda kanseri y’amabere. Umutobe uva muri iyi mizabibu urwanya ibibyimba biza mu mabere akaba ariyo mvano nyamukuru ya kanseri y’ibere. Ntabwo nyamara bigarukira kuri kanseri y’amabere gusa kuko no ku bundi bwoko bwose bwa kanseri gukoresha iyi mizabibu bifasha mu kuyirwanya. Ibi biterwa nuko mu mizabibu harimo resveratrol ikaba izwiho kubyimbura no kurwanya kanseri. Iyi resveratrol by’umwihariko ni ingenzi mu kurinda kanseri y’amara n’iy’amabere. Si ukuzirinda gusa ahubwo, kuko inarwanya ko yakomeza gukura no gukwirakwira mu mubiri iyo yamaze kuwugeramo.

  • Amaso

Imizabibu ishobora kandi kurwanya ubuhumyi bw’amaso bukunze gufata abageze mu zabukuru aho baba batakireba neza aribyo bizwi nka macular degeneration. Gukoresha imizabibu nkuko byagaragajwe n’ubushakashatsi bwakorewe muri University of Miami bifasha mu gutuma imboni y’ijisho ikomeza gukora neza

  • Ubudahangarwa

Nkuko twabibonye mu mizabibu harimo amavitamini anyuranye kimwe n’imyunyungugu myinshi. Kuba harimo vitamin C, K na A bituma ubudahangarwa bw’umubiri bugira ingufu ibi bikaba bigira uruhare rukomeye mu kuturinda indwara nyinshi zinyuranye

Mu gusoza reka twibutse ko imizabibu ikoreshwa mu buryo bunyuranye

Umutobe w’imizabibu

Uburyo bwa mbere ni ukuyikoramo umutobe ukaba ariwo unywa. Kugirango uyu mutobe ube wuzuye ni uko ukamura imizabibu gusa nta kindi kintu uvanzemo kandi ntugire n’amazi ushyiramo. Ukawunywa ari umwimerere. Ntugombera ubwinshi kandi niyo kaba agakombe gato cyane kaba gahagije

Imizabibu yumishijwe

Ubundi buryo ni ukuyumisha ariho imizabibu yumye izwi nka raisins. Iyi mizabibu yumishijwe ifasha mu bindi binyuranye harimo gufasha mu kongera ibiro, kuzimya umuriro, kurwanya indwara yo kubura amaraso, no kongera ingufu mu gutera akabariro.

Twongereho ko umwana ushobora kumuha imizabibu iyo afite amezi arindwi kuzamura. gusa ukamukuriraho kariya gashishwa k’inyuma ubundi ugasya ugakuramo agatobe cyangwa igipondo.

Src: umutihealth

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyarwandakazi Yishongoye Ko Afite Amabuno Manini/Ihere Ijisho Amafoto Agaragaza Inyuma He Hadasanzwe

Umusore yakubiswe n’umukunzi we imbere y’imbaga(Video).