Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa SKOL rusanzwe rutera inkunga ikipe ya Rayon Sports rwemereye iyi kipe ko amafaranga azajya ava ku kibuga barimo kubaka yose azajya ajyanwa muri iyi kipe.
Uruganda rwa SKOL rusanzwe rufite icyicaro hano mu Rwanda, hashize iminsi rwongereye amasezerano n’ikipe ya Rayon Sports yo gukorana mu myaka ine iri imbere rutanga amafaranga angana na Milliyari 1 y’amanyarwanda.
Muri aya mafaranga uru ruganda rwahaye Rayon Sports harimo ibikoresho bazagurira iyi kipe, amafaranga azashyirwa mu ikipe y’abagore ndetse ayandi agashyirwa mu ikipe nkuru y’abagabo.
SKOL nyuma yo gutanga aya mafaranga yahise yemerera Rayon Sports ko igiye kuvugurura ikibuga bari basanzwe bakoreraho imyitozo cyo mu nzove, ibi bikorwa byo kuvugurura byaratangiye kandi bigeze ahantu hashimishije.
Amakuru YEGOB ikesha Radio 10 avuga ko ubuyobozi bwa SKOL bwabonye abafana ba Rayon Sports ukuntu bakunda ikipe yabo kandi bakanashaka ko iyi kipe ikomera ku rwego rwo hejuru, bemereye Rayon Sports ko ikibuga ni cyuzura amafaranga bazajya bakuramo igihe binjije abafana azajya akoreshwa mu bikorwa by’ikipe kugirango irusheho gukomera.
Ubusanzwe ikibuga cyo mu Nzove ubwo Rayon Sports iba ikora imyitozo abafana bashaka kureba iyi myitozo Bose binjira babanje kwishyura kugirango ikipe ikomeze ibone amafaranga y’utuntu tumwe na tunwe twibanze ikeneye.
Ubu ikipe ya Rayon Sports irimo gukorera imyitozo ku kibuga gikorerwaho imyitozo cy’ikipe ya Kamonyi FC yahoze yitwa Pipinier FC mu gihe harimo kuvugururwa iki kibuga.