Sitade ya Kigali i Nyamirambo nyuma yo kuba yarangije kuvugururwa igiye guhabwa izina rishya kugirango buzuze ikifuzo cya FIFA.
Hashize igihe ishyirahamwe ry’umupira w’amagura ku isi FIFA isabye amashyirahamwe y’umupira w’amaguru mu bihugu bitandukanye ko bajya bafata nibura Sitade imwe mu gihugu bakayitirira umunyabigwi mu mupira w’amaguru ku isi Pele uheruka kwitaba imana.
FERWAFA nyuma yo kubona icyo kifuzo basabwe n’umuyobozi wa FIFA bikaba byaratangiye gukorwa n’ibihugu bindi bitandukanye biravugwa ko yafashe umwanzuro wo kwitirira Sitade y’i Nyamirambo uyu munyabigwi ukomoka mu gihugu cya Brazil wakoze ibitangaza mu mupira w’amaguru ku isi Pele.
Ibi bije mbere ya Congele ya FIFA igomba kubera mu Rwanda mu kwezi gutana ari naho bazatorera Umuyobozi mushya wa FIFA uzasimbira Infatino uyoboye FIFA kugeza ubu. Iyi nama kandi izabanzirizwa n’umukino uzahuza abakozi ba FIFA ubwabo ndetse binavugwa ko hari ababyabigwi bazaba bari hano mu Rwanda barimo Ronaldo Gifaro ndetse n’abandi benshi ari nabwo bazanataha iyi Sitade yavuguruwe.