in

Sitade APR FC na Gasogi United zizajya zakiriraho ishobora gufungwa

Sitade y’ikipe ya Bugesera FC izajya yakirirwaho imikino ya APR FC, Gasogi United ndetse na Gorilla FC ishobora gufungwa mu gihe itujuje ibyo FERWAFA iyisaba.

Umwaka wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda ubwo wajyaga gutangira ishyirahamwe ry’umupira w’amagura hano mu Rwanda FERWAFA yasabye Bugesera FC ko yavugurura ibintu bitameze neza muri iyi Sitade yabo harimo Intebe abakinnyi bicaraho batari mu kibuga, gutunganya urwambariro ndeste no gushyiramo incundura nshya ku mazamu. Iyi kipe ya Bugesera FC yaje gusaba ko baba bakoresha iyi Sitade ibyo kuvugurura bikazakorwa ubwo imikino ibanza izaba irangiye(Phase aller).

Iyi kipe ifashwa n’akarere ka Bugesera, nyuma y’ubu busabe yaragiye iterera iyo ibyo kuvugurura irabyiyibagiza kugeza igihe iyi kipe yahaye FERWAFA kigiye kurangira mu gihe Habura iminsi 2 ngo Sitade yayo itangire gukoreshwa mu mikino yo kwishyura (Retour).

FERWAFA nyuma yo kujya gusuzuma niba ibyo yasabye Bugesera yarabikoze igasanga nta kintu na kimwe yigeze ikora, yongeye kuyandikira iyibutsa ko igomba kuvugurura vuba kugirango iyi Sitade yongere yemerewe nkuko byari bisanzwe itabikora ishobora kuba ihagaritswe.

Iyi Sitade itaguruwe bikaba ngombwa ko idakinirwaho iyi mikino amakipe arimo APR FC, Gasogi United ndetse na Gorilla FC hamwe na Bugesera FC zaba ziri mu mazi abira cyane ko igihe kirimo kugenda byasaba gusubika imikino yazo kugirango hakomeze hashakwe izindi Sitade zizajya zakiriraho.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umunsi wageze ngo Cristiano Ronaldo arwane intambara ya wenyine n’ibirura 5 biyobowe na Messi

Umutoza Ben Moussa ababajwe n’abakinnyi batatu ba APR FC basubiye inyuma ku buryo bukomeye