in

Sitade Amahoro izakira imikino ibiri gusa ya Shampiyona ya 2024-2025

Nyuma y’uko sitade Amahoro ivuguruwe ikagira ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza, mu mwaka w’imikino wa 2024-25 izakira imikino ibiri gusa ya shampiyona izahuza Rayon Sports na APR FC.

Nubwo uko amakipe azahura muri shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2024-25 bitarasohoka, amakuru dukesha Isimbi avuga ko umukino ubanza n’uwo kwishyura wa APR FC na Rayon Sports ari yo mikino yonyine izasohoka ku ngengabihe ya shampiyona izakinirwa muri Stade Amahoro.

Mu byagendeweho ngo ni uko aya makipe ari yo afite abafana benshi mu Rwanda byagaragaye ko Kigali Pelé Stadium idafite ubushobozi bwo kwakira uyu mukino kandi akaba ari yo afite ubushobozi bwo kuba yakuzuza Stade Amahoro, afite n’ubushobozi bwo kuba yakwishyura ibiteganywa kugira ngo Stade yakire umukino cyane ko bivugwa ko izaba yihagazeho.

Amakuru adafitiwe gihamya avuga ko kugira ngo ikipe yemererwe kuhakirira umukino igomba kwishyura amafaranga y’u arenga miliyoni 40.

Andi makuru meza, umuntu wese ufite imbuga nkoranyambaga ushaka kuzikoresha zikamwinjiriza amafaranga atubutse. Kanda kuri iyo link wiyandikishe: https://share.clickrwanda.com/advert/544665ab-6f98-4e08-88ad-2677b36614b0?ref=agent_133

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Baryanye iminwa rubura gica! Umunyamakurukazi Esca Fifi n’umugabo we bakorana kuri Radio&TV10, ku munsi w’ubukwe bwabo basomanye bimara ipfa – VIDEWO

Ikipe ya APR FC ihagarariye u Rwanda mu mikino ya CECAFA Kagame Cup itangiye yiyunyuguza amakipe muri Tanzania