in ,

Sir Alex Ferguson ashatse yaryama agasinzira kuko birangiye amenye umukinnyi ukomeye wa Arsenal wamuteye ibiryo mu maso muri 2004 aho yemeye icyaha mu buhamya busekeje cyane

Cesc Fabregas has admitted he was the culprit behind the Battle of the Buffet in 2004
Cesc Fabregas yemeye icyaha ari no kwisekera

Nyuma y’imyaka igera muri 13 yose,umukino wahuje ikipe ya Manchester United na Arsenal,bikarangira Man Utd itsinze The Gunners 2-0 i Old Trafford bityo bagaharika imikino 49 iyi kipe ya Arsenal yari imaze idatsindwa,waje kuvugisha abantu n’ibinyamakuru cyane kubera imirwano no gushwana byabereye mu rwambariro umukino warangiye aho bivugwako Sir Alex Ferguson yatewe ibiryo mu maso ariko nta muntu icyaha cyirafata kugeza ubu.

Ubwo umusore Cesc Fabregas yagaragara mu kiganiro cyitwa “A League of Their Own” yabajijwe n’umunyamakuru niba koko ari we wateye ibi biryo Sir Alex Ferguson kuko yakunze kugaruka mu kanwa k’abakinnyi bari bahari uwo munsi ko ari we waba warabikoze.Fabregas yasubije ati “Nagiye kwumva numva urusaku rwinshi cyane,moita nsohoka mu rwambariro nari ndimo mbaza ngo ni ibiki bibaye?ni ibiki bibaye?Mpita mbona Sol Campbell,Rio Ferdinand na Martin Keow bafatanye mu mashati,nshaka nanjye ukuntu ninjira muri ako kavuyo ariko mbura aho mpera ibyanje mu mutwe hafi ni uko nari mfite agace ka Pizza mpita nkajugunya ku bw’amahirwe make ifata Sir Alex Ferguson.”The midfielder was at the start of his first team career and playing for then-unbeaten Arsenal

Cesc Fabregas yahise aboneraho gusaba imbabazi abikuye ku mutima Sir Alex Ferguson ku bw’ayo mabara yakoze nubwo yemeza neza ko atabishakaga.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma y’uko bimenyekanye ko Cristiano Ronaldo yagurishije imwe muri Ballon d’Or afite,impamvu yabikoze yakoze no ku mitima y’abatamukunda

Uncle Austin yiganye Oda Paccy mu kwifotoza yikinzeho ikoma maze ahabwa inkwenene