in ,

Nyuma y’uko bimenyekanye ko Cristiano Ronaldo yagurishije imwe muri Ballon d’Or afite,impamvu yabikoze yakoze no ku mitima y’abatamukunda

Rutahizamu wa Real Madrid w’imyaka 32 Cristiano Ronaldo umaze kwegukana Bllon d’Or zigera muri 4 zose ndetse uhabwa n’amahirwe menshi yo gutwara iya 2017 zikaba 5,byaje kumenyekana ko yaba yaragurishije imwe muri izo 4,ngo akore igikorwa benshi bashimye cyane. Ronaldo Ballon d'Or  (Reuters)

Ronaldo yagurishije Ballon d’Or yatwaye mu mwaka wa 2013,iyo yatwaye bwa 2,ayiteza cyamunara ngo akuremo amafaranga yo gufasha fondasiyo yita ku bana barwaye ndetse n’abamugaye yitwa Make-A-Wish.Iyo ballon d’Or ikaba yaraguzwe numushoramari ukomoka mu gihugu cya Isiraheli witwa Idan Ofer wayitanzeho ibihumbi 600 by’amadolari bingana (600 000$).

Gusa nk’uko ikinyamakuru Marca kibitangaza cyemeza neza ko uyu musore atagurishije Ballon d’Or ya original ahubwo ko yagurishije Copie bakunze gusaba France Football itanga iki gihembo ngo bazishyire mu bikombe ikipe cg bakinnyi babika ku ruhande.Jose Mourinho ndetse na Pep Guardiola bakaba nabo hari amafaranga bashyize muri iyo fondasiyo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Miss Hirwa Honorine uzwi ku izina ry’Igisabo yavuze ku mpinduka y’ingano y’ibibero bye biratungurana

Sir Alex Ferguson ashatse yaryama agasinzira kuko birangiye amenye umukinnyi ukomeye wa Arsenal wamuteye ibiryo mu maso muri 2004 aho yemeye icyaha mu buhamya busekeje cyane