“Sinzongera kuvuga ko Bruce Melodie atize” Fatakumavuta yumvise indimi zose Bruce Melodie avuga ahita yemera nyuma y’igihe amwita inkandagira bitabo.
Nyuma yo kubona ikiganiro Bruce Melodie yakoranye na BBC, Fatakumavuta yameye avuga ko atazongera gusuzugura Bruce Melodie avuga ko ntacyongereza azi, kuko yasanze uretse kuba azi icyongereza na swahili nayo arayizi.
Fatakumavuta yagize ati ” Sinzongera kuvuga ko Bruce Melody atazi icyongereza kuko ndabona rwose yaremeye kwiga ndetse anarenzaho swahili kandi ibi nibyo nifuza ku bahanzi nyarwanda. Amakuru nakuruye ahantu bucece nuko olly ariwe mwarimu wa Munyakazi kandi murumvako amasomo ari kugenda neza cyane ibaze ko Munyakazi gukorana na Shaggy abantu benshi bibazaga ko azabura icyo avuga mu bitangazamakuru byo hanze. Bruce amaze gukora interview zitandukanye hirya no hino ariko ndashaka tugaruka kuriki kiganiro yagiranye na BBC Swahili aho aciye impaka zabantu bavugaga ko nta rurimi azi none afashe icyongereza n’igiswahili bivanze akubita hasi ndumirwa”.
Videwo.