Karim Mustaph Benzema yateye utwatsi abifuzaga ko yazaza gukina umukio wa nyuma w’igikombe cy’isi uzahuza Ubufaransa na Argentina.
Nyuma y’uko Ubufaransa bugeze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi butsinze Morocco ibitego bibiri ku busa haje amakuru avuga ko Benzema ashobora kugarurwa mu ikipe y’igihugu y’Ubufaransa ngo azaze yongere akagufu mu busatirizi.
Ariko Benzema kuri uyu wa Gatanu ni mugoroba ni bwo Kyasubije ibibazo byibazwaga na buri wese niba azajya gukina umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi, abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yashyizeho ifoto maze munsi yayo yandikaho amagambo y’icyongereza avuga ngo ‘I am not interested ‘ bisobanuye ngo ‘ “Sinshishikajwe” gusa ntiyabisobanura neza ariko bihita bihura n’ibimaze iminsi bivugwa ko yajya gukina umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi.
Karim Benzema yavunikiye mu myitozo itegura igikombe cy’isi cy’uyu mwaka ahita akurwa mu bandi bakinnyi kugira ngo ajye kwitabwaho n’abaganga, gusa kugeza ubu yamaze gukira ndetse yatangiye no gukora imyitozo muri Real Madrid. Uyu mukinnyi nubwo yavunitse, ntiyegeze akurwa ku rutonde rw’abakinnyi 26 u Bufaransa bwemerewe gukoresha mu gikombe cy’isi cy’uyu mwaka.
Karim Benzema mu buzima bwe amaze gukina imikino 5 yonyine mu gikombe cy’isi, iyi mikino yose ni iyo yakiniye mu gikombe cy’isi cya 2014 cyabereye muri Brazil.
Uyu mukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa ntabwo yakinnye imikino y’Igikombe cy’isi cya 2018 bitewe n’amakimbirane yagiranye na mugenzi we nawe w’umufaransa witwa Mathieu Valbuena. Mu mikino 97 amaze gukinira u Bufaransa yatsinzemo ibitego 37 .