in

“Sinkunda gutaka umugore wanjye hari impyisi zishinyitse” Tom Close yavuze impamvu atajya asubiza umugore we uhora umutaka

Umuhanzi ndetse akaba n’umuganga Tom Close yavuze impamvu atajya asubiza umugore we uhora umutaka ku mbuga nkoranyambaga.

Iyo uyu muhanzi yagize isabukuru y’amavuko, umugore we aramutaka mu magambo, gusa we ni gake ajya amusubiza.

Mu kiganiro yagiranye na One on One ikorera ku muyoboro wa YouTube, yavuze ko ibyo umugore we amakorera bimwica mu mutwe gusa ngo abagabo ntibajya bagaragaza amarangamutima nk’abagore.

Mu gusubiza impamvu atajya na we amutaka, yavuze ko ushobora gutaka umugore wawe impyisi ziri hanze aha zikamwijyanira. Ibyo yabivuze asa nk’utebya.

Muri icyo kiganiro kandi yagarutse no ku buhanga bw’umukobwa we Ella, watangiye kwandika ibitabo.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi Adele yatunguye abafana be abakorera ikintu cyatumye bazajya bahora bamwibuka

Reba ubwiza bwa mushiki wa Platin wagize isabukuru kuri uyu wa mbere – AMAFOTO