in

“sinabura umwanya w’umwana ngo mbure n’umugore” IZABITEGEKA Innocent se wa ISHIMWE wangiwe kujya mu irerero rya Bayern Munich yemeye ava ku izima asaba ko umwanya w’umwana we bawugurana na nyina ufunzwe na RIB [videwo]

IZABITEGEKA Innocent se wa ISHIMWE wangiwe kujya mu irerero rya Bayern Munich yemeye ava ku izima asaba ko umwanya w’umwana we bawugurana na nyina ufunzwe na RIB.

Mu yashize nibwo umubyeyi wa Ishimwe Innocent yatangaje ko yamaze kugeza ikibazo cy’umuhungu we kwa Perezida wa Repubulika nyuma y’uko abujijwe amahirwe yo kujya mu irerero rya Bayern Munich mu Rwanda.

Nk’uko byatangajwe na Sam Karenzi, uyu mubyeyi wa Ishimwe Innocent witwa Izabitegeka Innocent yagize ati “Tuvuye Kacyiru kwa Perezida wa Repubulika kandi batwakiriye neza cyane twishimye, bambwiye ko bazaduhamagara mu minsi itatu! Nzaruhuka umwana wanjye abonye umwanya yatsindiye”

Nyuma y’aya makuru, RIB yahise ita muri yombi umubyeyi wa Ishimwe Innocent akurikwiranweho guhinduza ibyangombwa by’umuhungu we.

Ishimwe Innocent yajyanwe muri aba bana maze FERWAFA imwangira ivuga ko adafite ibyangombwa bigaragaza imyaka ye, yoherezwa mu Kigo gishinzwe Indangamuntu (NIDA) ngo amenye imyaka ye y’ukuri.Nyuma yo kumenyeshwa ko Ishimwe atabaruwe, nyina umubyara yihutiye kujya kumubaruza ku Murenge wa Kinazi avuga ko yavutse ku wa 1 Mutarama 2010.

Nyuma byaje kugaragara ko ibyangombwa bya Ishimwe Innocent bidahura n’ibyanditse ku ifishi y’amavuko yatanzwe n’Ikigo Nderabuzima cya Rusatira aho yamubyariye kuko yo igaragaza ko yavutse ku wa 13 Ukwakira 2010.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B Thierry yabwiye IGIHE dukesha iyi ko nyina amaze kwerekana icyemezo cy’amavuko muri FERWAFA yasabwe no kwerekana ifishi y’amavuko.

Ati “Nyuma yo gusabwa ifishi y’amavuko, nyina wa Ishimwe Innocent, yegereye Umujyanama w’Ubuzima mu Mudugudu wa Rwambariro, Akagari ka Rubona mu Murenge wa Kinazi, aza kumuha ifishi y’amavuko y’impimbano yemeza ko Ishimwe yavutse tariki ya 1 Mutarama 2010 ngo bihure n’amatariki ari ku cyemezo cy’igihimbano Umukozi ushinzwe Irangamimerere mu Murenge wa Kinazi na we yari yamubaruyeho.”

Nyuma y’ibyo se wa Innocent, IZABITEGEKA Innocent aratabaza ngo ahabwe ubutabera agarurirwe umugore we watawe muri yombi na RIB.

Ati: “sinabura umwanya w’umwana ngo mbure n’umugore.”

Ibi yabibwiye umunyamakuru wa BB Fm Umwezi, Tresor Pierre Chanel.

VIDEWO

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Sinzi niba ari umwiga wasifuye hano” Umutoza wa Rayon Sports Mohamed Wade yanenze umusifuzi aho yamugereranyije n’uwiga

“Irene nawe uri muri zambwa” Inyindi Aisha yise Irene imbwa hamwe n’abandi bagabo bakora nk’ibyo yakoze – videwo