in ,

SIDA Iravuza Ubuhuha I Kigali! Abarenga Ibihumbi 200 Barwaye SIDA Mu Rwanda

Umujyi wa Kigali nk’utuwe cyane mu gihugu, ni ho hagarara umubare munini w’abanduye Virusi itera SIDA kuko habarurwa 54746 bangana na 4.3% by’ahatuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Nyarugenge , Nshutiraguma Esperance, yagaragaje ko kuba Umujyi wa Kigali ugifite abantu benshi barwaye Virusi itera Sida, bigaragaza ko hakenewe imbaraga nyinshi mu kuyihashya burundu.

Yagaragaje ko hari intego yo gukora ibishoboka byose hakagabanywa imibare y’abandura ndetse n’abamaze kumenya aho bahagaze bafate imiti igabanya ubukana.

Umuyobozi Ushinzwe Ubuvuzi bwa Hepatite n’indwara zandurira mu mibonano Mpuzabitsina muri RBC, Dr Serumondo Janvier, yavuze ko hakenewe uruhare rwa buri wese mu guhangana n’ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA.

Ati “Turashishikariza abantu batazi uko bahagaze kwipimisha virusi itera SIDA, gufata ingamba zo kuyirinda no gufata neza imiti ku bamaze kuyandura kugira ngo twese hamwe tugire ubuzima bwiza.”

Yongeraho ati “ Tugomba gukomeza gutekereza ku ngamba nshya zo kurandura burundu virusi itera SIDA.”

Umuyobozi w’Urugaga Nyarwanda rw’Abafite Virusi itera Sida (RRP+) Muneza Sylvie, yavuze ko bishimira intambwe yatewe mu rwego rwo kubafasha kuko mu bihe byashize baburaga gikurikirana.

Ati “Hari abantu twabaga muri kane twaraheze mu buriri, igihe kiragera Leta y’u Rwanda idukorera ubuvugizi mu kubona imiti. No kuba tuyibonera ubuntu ni andi mahirwe akomeye kuko ntitwari kubona ibyo twishyura. Kugeza uyu munsi turi gushima Nyakubahwa Perezida wa Repubulika aho yatuvanye n’aho atugejeje”

Urubyiruko rugarukwaho mu kudafata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA. Uyu muyobozi yavuze ko bafite gahunda y’ubukangurambaga mu rubyiruko hagamijwe gukomeza kurwegera cyane ko hanashyizweho inzego ziruhagarariye mu Turere twose tw’igihugu.

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abanduye Virusi itera SIDA bagera kuri ku bihumbi 220 bangana na 3% mu gihe muri Afurika yose habarurwa abagera kuri miliyoni 23, 8.

Source: TheChoiceLive

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi Bushali Yaraye Arwanye Na Mugenzi We Rubura Gica (Video)

Musore , hita usuzuma umukobwa mukundana muri ubu buryo umenye niba agukunda by’ukuri.