in

Si ndi imbwa ishobora kubyara nkihakana umwana, Badrama yavuze ko agiye gutera inda abakobwa ku rwego mpuzamahanga – VIDEWO

Ramadhan Mupenda uzwi mu myidagaduro nyarwanda ku mazina ya Badrama akaba yarashinze inzu ireberera inyuma abahanzi ya The Mane, yavuze ko afite gahunda ya gutera inda abakobwa bo mu bihugu bitandukanye hano ku isi.

Ari mu kiganiro The Link Up kuri Tv10 Rwanda, ubwo yabazwaga niba afite umwana, yasubije ko afite abana benshi kandi ko badahuje ba mama wabo.

Ubwo yabazwaga niba koko yaragiranye ikibazo n’umuraperi Shizzo wavugaga ko uyu Badrama yateye inda mushiki we maze akanga kurera umwana, Badrama yavuze ko ibyo ari ibihuha, yagize ati “Si ndi imbwa ishobora kubyara nkihakana umwana”

Avuga ku muziki, Badrama yavuze ko agiye kwagura The Mane Record ahubwo ikaba The Mane Entertainment, bishatse kuvuga ko muri The Mane hazajya hakorerwamo ikijyanye n’imyidagaduro cyose, urugero hakabamo studio, Abahanzi, Imideli n’ibindi byinshi biteza imbere imyidagaduro.

Dore videwo aho hasi Badrama avuga ku bana azabyara:

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Karabaye Lucky arahiye indahiro ikomeye yibyo azakora gasogi niramuka itsinze kiyovu – Videwo 

Nyuma yo kurya imigeri nka Moto, Teta agiye gukora ubukwe na Waesal