in

Shampiyona y’u Rwanda igiye gukinamo ikipe ikomeye muri Afurika ivuye mu kindi gihugu kugirango abakinnyi bayo bakomeze bamenyere

Shampiyona y’u Rwanda igiye gukinamo ikipe ikomeye muri Afurika ivuye mu kindi gihugu kugirango abakinnyi bayo bakomeze bamenyere

Shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda igiye gukinamo indi kipe ikomeye kuri uyu mugabane w’Afurika yari imaze igihe kinini Shampiyona y’iwabo yarahagaze.

Muri iyi wikendi ishize nibwo hagiye ahagaragara ko ikipe ya Al-Hilal FC igiye gukina Shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda kugirango abakinnyi bayo bakomeze bamenyere amarushanwa bibafashe gukina imikino nyafurika.

Hashize iminsi shampiyona y’igihugu cya Sudani ihagaritswe kubera ikibazo cy’intambara ndetse inamaze igihe kinini. Amakuru YEGOB twamenye ni uko Al-Hilal FC izajya ikina shampiyona y’u Rwanda ariko amanota ibonye ntajye abarwa kandi ibintu byose izabyifasha cyane ko ari ikipe ifite amafaranga.

Iyo ubajije muri FERWAFA ntabwo bemera ko ibirimo kuvugwa ari byo gusa amakuru ahari ni uko ibiganiro bigeze kure ndetse mu minsi micye birashyirwa kumugaragaro.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Birabe ibyuya: Ikipe ya Far Rabat yabonye umutoza mushya ushaka gukorera ibya mfurambi umunyarwanda Mangwende

Bahati yasabye Abanyakenya gukora ikintu gikomeye kugirango umuziki wabo ureke gukura nk’isabune, anabereka igihugu cyigaruriye imitima yabo mu muziki