Mu minsi ishize Shaddy Boo ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Isimbi yagarutse ku bintu bitandukanye yifuza ku musore bakundana, gusa ariko bishoboke ko kuri ubu uyu musore yaba yaramaze ku mubona, uwo akaba ari ntawundi ari umuhanzi nyaRwanda Shaffy.

Mu minsi ishize ShaddyBoo akaba yarahaye umwanya abafana be kuri instagram ngo bamabaze ikibazo bashaka nuko umwe muri aramubaza ati “Mbwira abantu batanu ukunda kurusha abandi” maze mu kumusubiza Shaddy arigira ati :”Shaddy, Salha, Sahia, Ines ndetse na Shaffy” byumvikana ko kuri ubu umusore Shaddy akunda kurusha abandi ari Shaffy.
Shaddy kandi akaba akunze kugenda ashyira comment z’imitima ku mafoto atandukanye ya Shaffy.
