in

Serumogo wa Rayon Sports ari mu nzira mbi imukura mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi

Serumogo wa Rayon Sports ari mu nzira mbi imukura mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi.

Nyuma yaho Serumogo Ally avuye mu ikipe ya Kiyovu Sports yari abereye kapiteni akerekeza muri Rayon Sports ibye bikomeje kugorana mu ikipe ye ya Rayon Sports none byageze no mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi.

Hari hashize igihe Serumogo ari we nimero ya mbere ku mwanya w’uruhande rw’iburyo ahazwi nko kuri nimero kabiri mu Mavubi gusa ubu mugenzi we Ombolenga Fitina yongeye kugaruka mu bihe bye byiza ndetse biravugwa ko Serumogo bigoranye ko azongera kubanza mu Mavubi.

Ombolenga wagarutse mu bihe bye byiza yashinjwaga kutamenya gutera imipira ya santere neza akaba ari nabyo yarushwaga na Serumogo none uyu musore wagiriwe icyizere na APR FC akagirwa kapiteni wayo asigaye akora ibintu byose neza kumurusha mu gihe Serumogo we akomeje kuba nka cya gisheke cyashizemo ubunyunyuzi.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uwicyeza Pamella yananiwe kwihanganira The Ben none yamushyize ku gitutu gusa byatumye The Ben amusezeranya ikintu gikomeye agiye gukora vuba aha

Rutahizamu w’imyaka 19 washakwaga na Rayon Sports WFC yayiciye miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda maze Rayon Sports irataruka