Uwicyeza Pamella yananiwe kwihanganira The Ben bashakanye, umaze igihe kinini adashyira hanze indirimbo nshya.
Uwicyeza Pamella abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yagize ati “Urashyira indirimbo nshya hanze ryari?”.
The Ben yahise asubiza ati “Ndagusezeranya ko ari vuba cyane”.The Ben aheruka gushyira hanze indirimbo nshya muri 2022 ariyo “Why” yakoranye na Diamond Platnumz ndetse nyuma yagaragaye muri “Kolo Kolo” ya Otile Brownwo muri Kenya.
Icyakora iminsi irabarirwa ku ntoki kugirango The Ben ataramire abakunzi be mu Burundi mu gitaramo cy’imbaturamugabo afite ku wa 01 Ukwakira 2023.