Ikipe y’igihugu ya Senegal iri mu itsinda L hamwe n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yakoze ibyo abakunzi ba Amavubi bifuzaga.
Senegal nyuma yo gutsinda ikipe y’igihugu ya Mozambique igitego kimwe ku busa (1-0) yahise ibona itike yo kuzakina imikino y’igikombe cy’Afurika (AFCON2023) ku manota 12 mu mikino 4 gusa bisobanuye neza ko nta mukino yigeze itakaza.
Ibi byongereye ikipe y’igihugu Amavubi amahirwe yo kuba nayo ashobora kwerekeza mu mikino Afcon 2023 kubera ko ikipe y’igihugu ya Mozambique yahise iguma ku manota 4 bivuze ko igihe u Rwanda rwatsinda umukino rufitanye n’igihugu cya Benin rwahita rurara ku mwanya wa kabiri.
Amavubi akaba anafitanye umukino n’ikipe y’igihugu ya Mozambique aramutse awitwayemo neza akawutsinda yahita agira amanota 8 maze agahita yandika amateka aheruka kera cyane.
Senegal yiyongereye ku makipe nka Morocco, Algeria, South Africa, Ivory Coast ibi nibyo bihugu bimaze kubona itike.