in

Sebwato Nikolas nyuma yo kwemerera Rayon Sports kuyisinyira akabona itinze kumwishyura yahise atangira ibiganiro n’ikipe ihora ihanganya na Gikundiro

Umuzamu werekanye ko ashoboye kuva yagera hano mu Rwanda Sebwato Nikolas nyuma yo kumvikana na Rayon Sports ntihite ikora ibyo bumvikanye yahise atangira ibiganiro n’ikipe ihanganye na Gikundiro.

Mu cyumweru gishize nibwo twabatangarije ko ikipe ya Rayon Sports yamaze kumvikana na Sebwato Nikolas wafatiraga ikipe ya Mukura Victory Sports ariko iyi kipe kubera ikibazo cy’amamafaranga ifite muri iyi minsi ntabwo yahise imusinyisha ndetse ngo imuhe ibyo bari bumvikanye.

Amakuru yavugaga ko kuri uyu wa mbere ejo hashize, nibwo byari biteganyijwe ko araba yasinye. Uyu muzamu yari yumvikanye n’ikipe ya Rayon Sports gusinya amasezerano y’imyaka 2 ndetse agahabwa Milliyoni 12.

Amakuru yizewe YEGOB twamenye ni uko ngo kubera ko ikipe ya APR FC igiye gutangira gukoresha abakinnyi b’abanyamahanga izanagura umuzamu kandi nawe ukomoka hanze y’u Rwanda. Mu bazamu bavugwa harimo Sebwato Nikolas ukomoka mu gihugu cya Uganda bitewe ni uko ngo babonye ari umuzamu umaze kugaragaza ko yagira icyo afasha ikipe yamuhaye ibyo yifuza byose.

Ikipe ya APR FC nubwo iri kuganiriza uyu mukinnyi hari n’abandi bakinnyi benshi bakomeye kandi bakomoka hanze y’u Rwanda iri kuganiriza. Iyi kipe biteganyijwe ko muri iki cyumweru ari bwo izagirana ikiganiro n’itangazamakuru berekana umuyobozi mushya, banatangaza abakinnyi bagomba gusezererwa ndetse n’umutoza mushya.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

‘Yari yirwariye intinyi’ Umugabo wagerageje kubyinisha inkumi yakijijwe nakarenge ubwo iyo nkumi yatangiraga gukaraga inyuma hayo(Videwo)

Meirivone Rocha wasezeranye n’igipupe kubana akaramata yagiciye ubugabo(igitsina) nyuma yo kubona ko gifite ingeso Atakwihanganira