Ushinzwe gushakira amakipe Lionel Messi akaba na Se umubyara, Jorge yageze muri Saudi Arabia aho agiye kuvugana na Al -Hilal kuba umuhungu we yajya kuyikinira.
Se wa Lionel Messi, yageze muri Saudi Arabia kuwa 2 ariko avuga ko ikimujyanye ari ibijyanye n’ubucuruzi busanzwe, gusa ibinyamakuru byinshi birimo Marca na The Mirror byanditse ko ibyamujyanye ari ibyo kuba umuhungu we yakina muri iki gihugu gikinamo na Cristiano Ronaldo.