Umwe mu bahanzi bo mu Rwanda ari mu kababaro nyuma yo guterwa icyuma n’uwo yari yizeye ndetse atekereza ko afite umutekano.
Umuhanzi King Boy Ngomijana ukomoka mu Karere ka Rubavu akaba ari naho akorera umuziki, yatewe icyuma n’umuntu yari agiye kwishyuza amafaranga yamugurije bakagirana n’amasezerano. Yakomerekejwe bikabije n’icyuma yatewe n’uwo yafashije.
Uyu muhanzi yavuze ko yinangiye akanga kuva muri urwo rugo kugeza ahawe amafaranga ye ari nabwo yahitaga aterwa icyuma.
Ati “Namusabye amafaranga aranga, nanjye mubwira ko ndahava ayampaye. Yararakaye, afata icyuma umugore we yarimo guhatisha ibirayi arakintera mpamagara ubuyobozi n’abaturanyi banjyana kwa muganga”.

Hhhh nikwisimera ark buriya amategeko Arabikur
ikirana kuburyo ashobora gukora 15 nyakiriba