in

Sauna: Ibyiza byayo n’ibyo ukwiye kwitondera

Sauna na massage; aya magambo adakunze gusigana asobanura ibintu 2 binyuranye. Ushobora kujya muri sauna ntukoreshe massage nkuko wakoresha massage utabanje sauna. Mu nkuru yacu twavuze ku bya massage tunerekana ubwiza bwayo, hano tugiye kuvuga kuri sauna.

Yakoreshejwe kuva kera cyane nka bumwe mu buryo bwo kuruhura umubiri no kuvura indwara zimwe na zimwe ndetse inafite akandi kamaro ku mubiri. Nkuko biboneka muri Harvard Health Publications, abo mu bwoko bw’aba Mayans bakoreshaga sauna nk’uburyo bwo kuvura mu myaka isaga 3000 ishize. Muri Finland nk’gihugu cya mbere ku isi kiyikoresha usanga byibuze umuntu umwe muri batatu akoresha sauna, ni ukuvuga kimwe cya gatatu cy’abahatuye.

Nyamara nubwo ifite ibyiza byinshi inafite ibibi ishobora guteza bitewe no gukoreshwa nabi, ndetse hari n’ibyo wakizera ko yagufasha nyamara bitari ukuri nkuko muri iyi nkuru tugiye kubivuga.

Ese ubundi sauna ni iki?

Ubusanzwe ni icyumba gifite ubushyuhe buri hagati ya 70°C na 100°C. Akenshi haba hari umwuka wumye nubwo hamwe na hamwe ushobora gusanga harimo ubuhehere.

Zikaba zirimo amoko anyuranye;

  • Hari ahakoresha inkwi zicanwa,
  • Ahakoreshwa amashanyarazi, ndetse hari n’
  • Ahakoresha amatara ya infrarouge gusa ho uhasanga ubushyuhe buri hasi ugereranyije n’ahandi kandi ho habonekamo ubuhehere bwinshi.

Ubushyuhe bwayo butuma umubiri w’urimo ugira ubushyuhe bushobora kugera kuri 40°C bigatera kubira byuya ari nayo ntego nyamukuru yo kujyamo. Kwa kubira ibyuya rero nibyo bigirira akamaro gatandukanye umubiri.

Sauna ikoresha inkwi ari nayo izwi cyane

Akamaro ku buzima

Ikintu kiba mu gihe uyirimo ni uko umutima utera cyane ku buryo ushobora gutera inshuro hagati ya 100 na 150 mu munota, bityo bigatuma imitsi y’amaraso yaguka bityo amaraso agatembera cyane.

  1. Kugabanya uburibwe

Iyo amaraso ari gutembera cyane bifasha imikaya kutaribwa ndetse no kuribwa mu ngingo kimwe na za rubagimpande bikagabanyuka

  1. Bigabanya stress

Kwa gutembera neza kw’amaraso bizatuma wumva utuje muri wowe ndetse wumve guhangayika no kudatuza byashize.

  1. Bifasha ubuzima bw’umutima.

Kwa kugabanyuka kwa stress bituma umutima ubasha gukora neza ndetse kwa kubira ibyuya bituma imyunyu imwe isohoka mu mubiri. Ubushakashatsi bwakorewe muri Finland bwerekanye ko kuyikoresha inshuro ziri hejuru ya 3 mu cyumweru bigabanya ibyago byo kurwara indwara z’umutima ku gipimo cya 60%.

sauna iraruhura ikavura stress
  1. Ibibazo by’uruhu

Kuyikoresha kenshi bituma uruhu rwumagara. Bityo abayikoresha bafite ikibazo cy’ibihushi n’ibifaranga iyo bayikoresha biragabanyuka, mu gihe abafite ikibazo cy’ibiheri birekamo amazi n’ibituragurike bo gukoresha sauna byongera uburwayi.

  1. Asthma

Abantu barwaye asima kubera ko ituma mu mazuru hafunguka ndetse na stress ikagabanyuka usanga kuyikoresha biborohereza uburwayi mu gihe cya crise.

  1. Ibicurane

Kwa gufungura mu mazuru kandi bituma n’abarwaye ibicurane iyo bayigiyemo barushaho gufunguka no gukira vuba, bikaba kimwe no gukora siporo ibirisha ibyuya.

Ingaruka mbi za sauna

Nkuko twabivuze gukoresha sauna bifite ibyiza ariko hari n’ibibi bishobora kuzana kubera gukoreshwa nabi cyangwa kuyikoresha utabyemerewe.

  1. Ibyago byo kugira umuvuduko ukabije w’amaraso

Kuko ubushyuhe bwayo buba butandukanye n’ubusanzwe birabujijwe kuyivamo ukoga amazi akonje kuko byakongerera ibyago byo kugira umuvuduko udasanzwe w’amaraso. Niba kandi uzi ko usanzwe ugira ikibazo cy’umuvuduko ukabije cyangwa se uri hasi cyane w’amaraso ni byiza kubanza kugisha inama muganga mbere yo kuyikoresha.

  1. Ibyago byo kubura amazi

Kubera kubira ibyuya byinshi urimo, ushobora kugira ikibazo cyo kubura amazi mu mubiri ndetse n’abagore bamwe bishobora gutuma ububobere bwabo bugabanyuka bakaba ba mukagatare. Niyo mpamvu niba wakoresheje sauna usabwa kunywa amazi arenze kuyo usanzwe unywa mu yindi minsi.

  1. Kwangirika kw’intanga

Ku bagabo, amabya yakozwe ku buryo intanga zihanganira ubushyuhe butarenze 39°C. kuko sauna izirenza kuyikoresha kenshi kandi igihe kinini bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bw’intanga bikaba byanatera kutabyara.

Icyitonderwa

Kugirango wirinde ingaruka mbi zishobora guterwa no kuyikoresha hari ibyo usabwa kwitondera;

  • Igihe cyose uyigiyemo cyangwa uyirimo kirazira kunywa inzoga. Inzoga ubwayo ikamura amazi mu mubiri, ishobora gutera umuvuduko mucye w’amaraso, guhagarara k’umutima bishobora gukurikirwa n’urupfu rutunguranye.
  • Gabanya igihe umaramo. Usanga abantu bamwe bashobora no kumaramo amasaha abiri, nyamara igihe cyemewe ni ukutarenzamo iminota 20 niba uyimenyereye naho niba uri umutangizi iminota 5 irahagije. Aho kumaramo umwanya munini wayijyamo umwanya muto buri munsi.
  • Kugirango ugarure amazi watakaje ni byiza kunywa amazi ahagije, byibuze hagati ya litiro 1 n’2 nyuma yayo.
  • Abagore batwite, umuntu wese urwaye ntibemerewe gukoresha sauna kugeza ibibazo bafite bimaze gucyemuka.

Muri rusange ngibyo ibya sauna ariko ntitwasoza tutabeshyuje bimwe mu byo bayikabiriza bitari ukuri.

  • Sauna ituma uburozi busohoka mu mubiri kubera kubira ibyuya.

Nibyo koko iyo urimo ubira ibyuya ariko ntabwo kwa kubira ibyuya bishobora gusohora uburozi mu mubiri; icyuya gisohokana umunyu n’indi myunyungugu nta kindi kiba kivanzemo. Uburozi nka alukolo, aluminium na mercure busohorerwa mu mpyiko, umwijima n’amara.

  • Sauna ifasha gutakaza ibiro

Ibi nabyo si byo. Uretse gutuma ubira ibyuya bityo ugatakaza amazi. Nubwo ushobora gusohokamo hari icyagabanyutse ku buremere ariko kuko uba ugombakongera kunywa amazi, birongera bikagaruka. Kugirango utakaze ibiro bisaba gutwika ibinure, ibi sauna ntibikora bikorwa no gukora siporo.

Src: umutihealth

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Producer Junior Multisystem aribazwaho nyuma yo kunanuka biteye ubwoba(AMAFOTO)

Matchday live : Rayon Sport FC vs Police FC