in

Satani ibyabo yabyivanzemo: Abakunzi ba APR FC babuze igisubizo cy’ibibazo bibaza nyuma yo kumenya inkuru itari nziza iri kuvugwa ku bakinnyi bayo b’abanyamahanga bari ngenderwaho

Satani ibyabo yabyivanzemo: Abakunzi ba APR FC babuze igisubizo cy’ibibazo bibaza nyuma yo kumenya inkuru itari nziza iri kuvugwa ku bakinnyi bayo b’abanyamahanga bari ngenderwaho.

Ikipe ya APR FC nyuma yo gutsinda 1-0 ikipe ya Etoile De L’Est yo mu karere ka Ngoma iyisanze ku kibuga cyayo ibifashijwemo na Kwitonda Alain Backa ku munota wa 74 hamenyekanye inkuru itari nziza ku bakinnyi bayo babiri b’abanyamahanga basanzwe ari ngenderwaho muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu.

Abo bakinnyi barangajwe imbere na kapiteni Shaiboub Ali Abderlrahamn wavunikiye muri uyu mukino ku munota wa 81 ubwo yari agiye gutsinda igitego biba ngombwa ko ahita asimburwa byihuse.

Undi ni rutahizamu ukomeye cyane Victor Boama ukomoka mu gihugu cya Nigeria nawe wagize ikibazo cy’imvune ubwo umukino warugeze ku munota wa 28 w’umukino bikaba ngombwa ko asimburwa byihuse na rutahizamu Bizimana Yannick.

Aba bakinnyi bombi basanzwe babanza mu kibuga mu ikipe ya APR FC gusa hari amakuru atari mabi yemeza ko imvune bagize zidakanganye ndetse ko umukino iyi kipe ifitanye na Pyramid FC yo mu Misiri muri CAF Champions League uzaba tariki 19/09/2023 bazawugaragaramo.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Nubasha kuyigumisha mu cyiciro cya mbere uzaba ukoze! Umutoza wari muri shampiyona umwaka ushize yemeje ko Kiyovu Sports ishobora kurwana no kutamanuka

Nubasha kuyigumisha mu cyiciro cya mbere uzaba ukoze! Umutoza wari muri shampiyona umwaka ushize yemeje ko Kiyovu Sports ishobora kurwana no kutamanuka