in

Sandrine Isheja Butera umaze iminsi mike agizwe umuyobozi kuri RBA, yabisikanye na Anita Pendo wari uhamaze imyaka 10

Umunyamakuru, umushyushyarugamba ndetse akaba n’umu Dj Anita Pendo wari umaze imyaka 10 ari umunyamakuru w’ikigo cy’Igihugu cy’itangazamakuru (RBA), yamaze gusezera, ashima ibihe byiza yahagiriye.

Anita Pendo yatangaje ko yasezeye ku mpamvu ze bwite, anaboneraho umwanya wo gushimira abo bakoranye bose muri RBA. Yavuze ko mu gihe kiri imbere azatangaza ibindi yekerejemo.

Anita Pendo asezeye nyuma y’iminsi 5 gusa Sandrine Isheja Butera wakoreraga kuri Radio Kiss FM, agizwe umuyobozi wungirije kuri RBA. Sandrine akaba yungirijwe Cleophas Barore usanzwe ukuriye RBA.

Biravugwa ko Anita Pendo agiye gusimbura Sandrine Isheja kuri Kiss FM, mu kiganiro azajya akorana na Andy Bumuntu na Rusine Patrick.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Kirisense : Indirimbo ihuza ubutwari n’Urukundo y’Abasore bafite inzozi zikomeye

Nyuma ya Anita Pendo, undi munyamakuru wa RBA yasezeye kuri iki gitangazamakuru