Samusure yahunze igihugu ari gukurikiranwa n’abamugurije amafaranga akanga kubishyura none ubu ari gusabiriza.
Kalisa Ernest wamenyekanye nka Samusure muri sinema nyarwanda, ari kubarizwa muri Mozambique.
Avuga ko yagiye ahunze abo yari afitiye umwenda w’amafaranga kuko yari yabuze ubwishyu.
Yemera ko ayabarimo ko ari nayo mpamvu yagiye hanze gushaka ayo kubishyura gusa nta kintu yari yabona.
Icyatumye agira uwo mwenda, avuga ko ari nyuma ya Covid-19 aho yagujije kugira ngo akore filime ye Makuta gusa ntiyaza kunguka bituma abura ubwishyu.
Mu busanzwe yari afite gahunda yo kujya muri Mozambique gusa ntabwo yagiyeyo uko yabishakaga.
Samusure yagiye muri Mozambique mu rwego rwo guhunga no kujya gushaka amafaranga yari yaragurijwe akaza kubura ubwishyu.
Aho ari muri Mozambique, Samusure avuga ko byanze ndetse yatangiye no gusaba ubufasha aho anifuza kugaruka mu Rwanda gukora sinema nk’uko byari bisanzwe.