Umunyamakuru ukomeye w’imikino Sam Karenzi yatangaje ikintu gikomeye FERWAFA ikwiye gukorera Carlos Alos Ferrer nyuma yo kubabaza abanyarwanda.
Uyu munyamakuru wa Radiyo fine FM uzwiho kuvuga ibintu bigomba kuba byakosoka cyane kandi ubona ko bikwiye, yavuze ko umutoza w’amavubi akwiye kugirwa directeur technique aho kuba Umutoza w’ikipe y’igihugu.
Ubwo yarari mukiganiro yavuzeko we ubwe yanavuga ko uyu mutoza yakirukanwa bitewe nibyo yerekanye ku mukino yatsinzwemo na Ethiopia cyangwa mo kimwe akagirwa Directeur technique bagashaka undi mutoza mushya niba babona ko hari icyo yabubakira mu mupira.
Hakomeje kuba Impaka nyinshi cyane ku ikipe y’igihugu y’u Rwanda bitewe nuko yitwaye mu mukino na Ethiopia. Iri rushanwa u Rwanda rwaburiyemo itike, ni irushanwa u Rwanda rugera kure Gusa kuri iyi nshuro ntabwo byagenze neza.
Aha niho Sam Karenzi yahereye nawe aza mu bantu benshi bababajwe n’imikinire uyu mutoza Carlos yagaragaje.
Ibi byose yabivugiye mukiganiro urukiko rw’ubujurire akora we na Regis Muramira, Niyibizi Aime ndetse na Jado Dukuze uheruka gusinyira iyi radiyo.