Umunyamakuru wa SK FM, Sam Karenzi, yahaye ubuyobozi bwa Rayon Sports imikino ibiri irimo uwo izahuramo na APR FC, mu gihe bwaba budahinduye ibintu akazasaba imbabazi abakunzi b’iyi kipe.
Yabivuze mu gihe mu myaka yashize, yakunze kugaragaza cyane ko kugarura “abasaza” muri Rayon Sports ari byo byayifasha kongera gukomera no gutwara ibikombe. Doreko Karenzi yakunze kumvikana avuga ko uwari perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele akwiye kuyivamo bikarangira asezeye none abamusimbuye nta tandukaniro bari gukora.
Yagize ati: “Bikomeje gutya, nta gihe kinini mfite nkasaba abafana ba Rayon Sports imbabazi kuko nibeshye ku bantu.”
Abivuze nyuma y’uko Rayon Sports imaze imikino 2 muri shampiyona yikurikiranya itabona itsinzi mu gihe ihatanira igikombe na APR FC.