in

Umufaransa Fabien Doubey nyuma yo kwegukana Tour Du Rwanda 2025 yaciwe amande akomeye cyane

Ku munsi w’ejo hashize Umufaransa Fabien Doubey ukinira Total Energies wegukanye Tour du Rwanda ya 2025,yaciwe amande nyuma y’uko agumuye abandi bigatuma agace ka nyuma kadakinwa yitwaje ko imvura yaguye bikaviramo umuhanda kunyerera.

Ibi byabaye ku munsi w’ejo hashize tariki ya 2 Werurwe 2025 ubwo hari hitezwe kuginwa agace ka nyuma ka Tour du Rwanda ya 2025 kagombaga guhagurukira kuri Kigali Convention Center kakaba ari naho gasorezwa nyuma yo kuzenguruka ibice bitandukanye by’umujyi wa Kigali.

Aka gace katangiye gukinwa maze abakinnyi bamaze kuzenguruka inshuro ebyiri igikundi cyarimo Fabien Doubey wari wambaye umwambaro w’umuhondo abwira abakinnyi barikumwe guhagarara bitewe nuko umuhanda warimo uranyerera kubera imvura yari yaguye ndetse hakaba hari n’umuyaga mwinshi mu nzira barimo banyuramo.

Byaje kurangira hafashwe umwanzuro ko aka gace karangira gusa ntibyashimisha bamwe mu bakinnyi dore ko hari n’abandi bari bari imbere basize abandi.

Henok Mulubrhan wari kumwe n’ikipe ye y’igihugu ya Eritrea akaba yari n’uwa kabiri ku rutonde rusange ndetse bikaba byaranashobokaha ko yakwegukana Tour du Rwanda 2025, yagaragaje ko nawe bitamushimishije kuba isiganwa ryahagaritswe bigizwemo uruhare na Fabien Doubey.

Yagize ati “Byamushimishije cyane kuba agace k’uyu munsi katakinwe. Ntabwo twari guhagarika isiganwa ry’ibi bitonyanga by’imvura iyo biba mu Burayi.

Nk’uko ikinyamakuru L’Equipe cyabitangaje, impuzamashyirahamwe y’umukino w’Amagare ku Isi,UCI yafashe umwanzuro wo guca amande Fabien Doubey arenga ibihumbi 300 Frw.

Ntabwo ari ibi gusa kuko uyu mukinnyi azanitaba akanama gashinzwe imyitwarire muri UCI kugira ngo agire ibyo asobanura.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Adel Amrouche yatangaje ko agiye gufasha ruhago y’u Rwanda ikaba iya mbere muri Afurika hose

Sam Karenzi yahaye ubuyobozi bwa Rayon Sports imikino 2 irimo uwo izahuramo na APR FC, mu gihe bwaba budahinduye ibintu akazasaba imbabazi abakunzi b’iyi kipe