Kuri uyu munsi wo kuwa kabiri nibwo umwari n’umutegarugori Mukansanga Salma yabaye umusifuzi wa mbere w’igitsina gore usifuye igikombe cya Africa cy’amakipe y’ibihugu.
Kuri Micro za BNB Fm Umwezi aganira na Clarisse ukorera iki gitangaza makuru, Salma yaturitse ararira gusa ashimira ubwitange buri muntu wese yagaragaje ngo we ubwe Abe yagera kuri aka gahigo.
Mukansanga Salma yasifuye mu kibuga hagati ku mukino ikipe ya Zimbabwe yatsindaga ibitego 2-1 ikipe y’igihugu ya Guinea Conakry.
Iyi kipe ya Guinea Conakry yahise ibona iticye yo gukomeza mu kindi kiciro nyuma yo kuba ikipe ya kabiri muri iri tsinda nyuma yaho Senegal ya Sadio Mane ariyo yazamutse iyoboye iri tsinda.
Reba Video uko byagenze: